Zimwe mu mpinduka zigaragarira buri wese kuri iyi telefoni ni imiterere y’igice cyayo cy’inyuma. Uko umwanya uhuriramo camera, ‘sensor’ yayo na ‘flashlight’ ifasha mu gutanga urumuri mu gihe hafatwa amashusho [camera panel] ugaragara, bitandukanye n’iziyibanjiriye.
Bisanzwe bimenyerewe ko uyu mwanya wabaga ufite ishusho ya kare, ariko kuri iPhone 17 Pro Max ufite ishusho y’urukiramende, ugakora ku mpande zose z’igice cyo hejuru inyuma ya telefoni.
N’ikirango cya Apple gisanzwe gishyirwa inyuma ya telefoni cyarimuwe gato cyegezwa hasi, kugirango telefoni irusheho kugaragara neza.
Ibi byajyanye no kuvugurura imikorere ya camera eshatu zose z’inyuma, aho buri imwe yongerewe ubushobozi.
Ntabwo tugiye kugaruka ku miterere y’iyi telefoni dore ko twayikomojeho igihe kinini.
Ahubwo ndashaka kukubaza niba wari uzi ko igiciro cy’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora iyi telefoni igura 1.199$, kiri hasi inshuro 2.9 ugereranyije n’igiciro cyayo ku isoko.
Agaciro k’ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu gukora iyi telefoni kabarirwa ku madolari ya amerika 408,13. Ibi bikoresho birimo chip ya A19 Pro ifite agiciro ka 90,85$, modem ya 5G [agakoresho kifashishwa mu guhuza telefoni n’imiyoboro ya internet yihuta] gafite agaciro ka 90$.
Camera zifite agaciro ka 80$, screen ya telefoni igura 80$, ububiko bw’amakuru bukora iyo telefoni iri gukoreshwa [RAM] bufite agaciro ka 21,80$.
Hari kandi ububiko bw’amakuru busanzwe [ROM] bufite agaciro ka 20,59$, batiri igura 4,10$, n’igice cy’inyuma cya telefoni tuzi nka ‘housing’ gifite agaciro ka 20,79$. Ibi biciro byose bishingiye ku mibare igaragazwa n’urubuga rwa Supercar Blondie.
Ibi bivuze ko n’ubwo iPhone 17 Pro Max ijya ku isoko igura 1.199$ ibikoresho biyubaka biba bihagaze 408,13$ gusa. Uti kuki baduhenda?
Uretse gukora telefoni gusa, hari andi mafaranga ayigendaho mu bushakashatsi no mu iterambere ryazo, kubaka no gutegura neza porogramu zayo [software].
Hari kandi kwamamaza, kuzigeza hirya no hino ku Isi no gufasha abakiliya ku bibazo byerekeye izo telefoni [customer support], igiciro cya byose kikiyongera kuri cya kindi cy’ibikoresho by’ibanze bigatuma telefoni igera ku isoko ifite igiciro kiri hejuru.







Loading comments...
Tanga igitekerezo