Ushingiye ku miterere y’imodoka ya Volkswagen ID. Buzz yo mu 2025, ukavuga ko ari cyo yakorewe ntiwaba uri kure y’ukuri.

Mu minsi mike ishize, i Kigali hamuritswe imodoka idasanzwe ya Kompanyi y’Abadage ya Volkswagen, inafite uruganda mu Rwanda.

Iyi modoka ya ID. Buzz iri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘van’ iboneka mu byiciro bya ‘Pro S’, ‘Pro S Plus’, ‘Pro S Plus 4Motion’, ‘1st Edition’ na ‘1st Edition 4Motion’. Nubwo ibi byiciro ari bitanu, izi modoka zose zubakiye ku buryo bubiri bwa ‘RWD’ ndetse na ‘AWD’.

Ni ukuvuga imodoka zifite ingufu zizihutisha zituruka mu mapine y’inyuma gusa, n’izindi zifite ingufu zizihutisha zituruka mu mapine yose.

Iyo mu cyiciro cya Pro S igira moteri imwe y’amashanyarazi [electric motor], ingufu ziyihutisha zigaturuka mu mapine y’inyuma gusa [rear wheels], ikagira ingufu za moteri zizwi nka ‘horsepower’ zingana na 282. Ishobora kugera ku muvuduko wa 100km/h mu masegonda 7,5.

Ni mu gihe iya Pro S Plus, ingufu ziyihutisha ziva mu mapine abiri y’inyuma ariko ikagira moteri ebyiri, ikagira ingufu za ‘horsepower’ zigera kuri 335. Iyi ishobora kugera ku muvuduko wa hafi kilometero 100 ku isaha mu masegonda atandatu gusa.

Izi modoka zombi zishobora kugera ku muvuduko wa 160km/h.

Izo mu bindi byiciro zigenda zirutanwa mu bushobozi, aho nka Pro S Plus 4Motion ifite moteri ebyiri, ndetse ikaba iri no mu rwego rw’iza ‘AWD’.

Iya 1st Edition ni ‘RWD’ mu gihe iya 1st Edition 4Motion ari ‘AWD’.

Bateri ya ID. Buzz irihariye kuko ishobora kubika umuriro ungana na 91Kwh ariko hagakoreshwa 86Kwh gusa mu gutwara imodoka. Umuriro usigara uba ari uwo gusigasira ubuziranenge n’uburambe bya batiri.

Ibi bituma ID. Buzz ishobora kugenda urugendo rwa kilometero 377 ku modoka za ‘RWD’ cyangwa kilometero 372 ku modoka za ‘AWD’ itarongererwa umuriro.

Iyo ukoresheje ‘Fast charger’ mu kuyongerera umuriro, bisaba gusa iminota 26 ngo ibe yinjije ugera kuri 80%.

Iyo ukoresheje ‘Charger’ yo mu rugo, bisaba amasaha ari hagati y’icyenda na 15 ngo ibe yuzuye neza.

Nk’uko twatangiye tubivuga, imiterere y’imbere mu modoka ya ID. Buzz imeze neza nk’iyakorewe imiryango, amahoteri cyangwa gukoreshwa n’abantu benshi.

Imodoka za ‘RWD’ zishobora gutwara abantu barindwi, mu gihe iza ‘AWD’ zigira imyanya itandatu gusa n’umwanya uhagije wo kwisanzuriramo.

Iyi modoka ifite uburebure bwo kuva imbere ugana inyuma bwa metero 4,95, ikagira uburebure bwo kuva hasi ugana hejuru bwa 1,93, n’ubugari bwa metero 1,98.

Iyi modoka ifite ‘43 feet turning circle’. Ibi bivuze ko iyo ukase volant ukayiheza imodoka izenguruka ikora uruziga, umurambararo w’urwo ruziga uba ungana na metero hafi 13.

Ibi bigaragaza uburyo imodoka ishobora koroherwa no guhindukira, guparika cyangwa gutwara mu mihanda mito.

Urubuga rwa Volkswagen rugaragaza ko igiciro cya Pro S [MSRP] ari 59.995$, icya Pro S Plus kikaba 63.495$, Pro S Plus 4Motion ikagura 67.995$, 1st Edition ikagura 65.495$ mu gihe igiciro cya 1st Edition 4Motion ari 69.995$.

Gusa ariko muri rusange ibiciro biratandukana, kubera impamvu nyinshi zirimo aho ushaka kuyigura aherereye, abacuruzi batandukanye cyangwa se umwihariko imodoka ihabwa hagendewe ku byifuzo by’ushaka kuyigura.

Iyi ni imwe mu modoka zigezweho zishobora gutwara abantu benshi
Iyo ukoresheje ‘Fast charger’ mu kuyongerera umuriro, bisaba gusa iminota 26 ngo ibe yinjije ugera kuri 80%
Iyo ukoresheje ‘Charger’ yo mu rugo, bisaba amasaha ari hagati y’icyenda na 15 ngo ibe yuzuye neza
Imodoka za ‘RWD’ zishobora gutwara abantu barindwi, mu gihe iza ‘AWD’ zigira imyanya itandatu gusa n’umwanya uhagije wo kwisanzuriramo
Iyi modoka ifite uburebure bwo kuva imbere ugana inyuma bwa metero 4,95, ikagira uburebure bwo kuva hasi ugana hejuru bwa 1,93, n’ubugari bwa metero 1,98