Iri turika ryabereye mu cyanya cya Space Launch Complex 36 ubwo hageragezwaga moteri z’iki gice cy’icyogajuru [rocket].

Bari bari gushyira amavuta mu cyogajuru, hanyuma batsa moteri zacyo mu masegonda make cyane kigifashwe n’ibyuma ku butaka kugirango kidahaguruka, bikiviramo guturika.

Iri turika ryateye ubwoba bwinshi abaturage, aho abasaga 40 bahise bahamagara nimero y'ubutabazi ya 911, bamwe barigereranya n'igisasu cya kirimbuzi.

Ubuyobozi bwaburiye abaturage ko ibisigazwa by'iki gice cyaturitse bishobora kugaragara ku nkengero z'inyanja mu minsi iri imbere.

Nubwo Jeff Bezos washinze iyi sosiyete yemeje ko nta muntu n'umwe wakomeretse, byagaragaye ko iki cyanya cyifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu isanzure cyangiritse mu buryo bukomeye.

Impuguke mu by'isanzure, Eric Berger, yatangaje ko uku ari ugusubira inyuma gukomeye ku mushinga wa NASA witwa 'Artemis' ugamije gusubiza abantu ku Kwezi mu 2027.

Berger ateganya ko bishobora gutwara amezi ari hagati ya 12 na 18 kugira ngo basane iki kibuga ku buryo cyongera gukoreshwa.

Bill Nelson wahoze ayobora NASA, yemeje ko inkongi y'umuriro yibasiye aho hantu yangije byinshi, yemeza ko Umuyobozi wa NASA, Jared Isaacman, agomba gukora iperereza ryimbitse ku cyateye iyi mpanuka.

Iki gice cy'icyogajuru cya New Glenn cyari giteganyijwe gukora urugendo rwacyo rwa kane mu byumweru biri imbere kijyanye ibyogajuru bitanga internet bya Amazon.

Blue Origin yari imaze imyaka igera ku icumi yubaka New Glenn kugira ngo ijye itwara imizigo iremereye mu isanzure kandi ibashe guhangana na SpaceX muri uru rwego.

Iki gice cyari kimaze gukora ingendo eshatu mbere y’iyi mpanuka, aho urugendo rwa mbere rwo muri Mutarama n’urwa kabiri rwo mu Ugushyingo mu 2025 zagenze neza, aho cyagiye kigarurwa ku butaka bikozwe neza.

Urugendo rwa gatatu rwo muri Mata mu 2026, iki gice cyarongeye kirakoreshwa ariko havuka ikibazo cya tekiniki, icyogajuru cyari gitwaye kirangirika ariko New Glenn igaruka ku butaka.

Ubu hari impungenge ko n’ingendo 12 Blue Origin yateganyaga gukora muri uyu mwaka zishobora kutagerwaho, bisa nk’aho inahaye umwanya sosiyete ya SpaceX yo isanzwe yohereza ibyogajuru nta nkomyi.

Iri turika ryateje umuriro mwinshi abantu bikanga ko ari igisasu
Iri turika ryatewe n'ibikorwa byari biri gukorerwa kuri iki cyogajuru hari gushyirwa amavuta muri moteri