MacBook Neo ikoresha processor ya Apple [Apple Silicon] isa n'izikoreshwa muri iPhone, ifite uburemere bw’amagarama 1224,7. Batiri yayo ishobora gukoreshwa umunsi wose itarashiramo umuriro.
Yakozwe mu buryo buboneye ku banyeshuri cyangwa abashaka gutangira gukoresha mudasobwa za Apple.
Ku mpande zayo zombi hari indangururamajwi, ku buryo zirekura amajwi yumvikana neza, nubwo bamwe mu bayikoreshejwe bavuze ko haburamo ‘basse’ isanzwe imenyerewe cyane kuri mudasobwa za Apple.
Ifite ‘webcam’ ifite ubushobozi bwo gufata amashusho afite umwimerere wa 1080p, ikora neza ahantu hijimye.
Iyi camera ntifite uburyo bugumisha uyikoresha mu gihe ari nko mu nama, hagati na hagati ha ecran, buzwi nka ‘Center Stage auto framing feature’. Ubu buryo busangwa mu zindi z’agaciro kisumbuye.
Iyi mashini ikoresha ‘trackpad’ isanzwe, aho kuba iya ‘haptic Force Touch’. Ifite clavier isanzwe n’ubwo itagira urumuri rukenerwa nko mu gihe cy’umwijima.
MacBook Neo izajya iboneka mu mabara ane y’iroza ryijimye, ubururu bwijimye cyane, umuringa n'irindi ry'icyatsi kivanze n'umuhondo 'citrus'.
Amafoto agaragaza imiterere y'iyi mudasobwa nshya ya MacBook Neo










Loading comments...
Tanga igitekerezo