Ku bazi agakoresho ka AirTag na ko gakorwa na Apple, bivugwa ko bizaba bimeze kimwe, ariko AI Pin ikaba ifite umubyimba munini.
Uburyo bwayo bwa rukuruzi bushobora gutuma uyifatisha ahantu hatandukanye nko ku myenda, igikapu cyangwa ahandi.

AI Pin ishobora guhindura uko dukoresha telefoni umunsi ku wundi kubera ko uzajya ayihuza n’ikindi gikoresha cya Apple nka iPhone, iPad cyangwa iMac ashobora kuzajya agikoresha ayifashishije bidasabye kuba agifite.
Kubera ko yubakanye camera, izajya ifata amafoto uyasange muri telefoni cyangwa uyarebere muri Apple Watch yawe.
Ishobora kukuyobora ikoresheje indangamerekezo ikifashisha amajwi. Ifite kandi ubushobozi bwo kumenya aho uri, ndetse n’ibigukikije yifashishije camera zayo, ku buryo ishobora no kubiguhaho amakuru.
Kubera microphone ifite kandi ikaba ikoresha ikoranabuhanga rya Siri, ushobora kuyisaba amakuru runaka muri telefoni yawe, ikayaguha bitagusabye kuyifungura.

Urugero ukeneye kumenye nka gahunda ufite kuri kalindari yawe, AI Pin yahita ibikubwira. Ishobora kugukinira indirimbo ziri muri telefoni, kugusomera ubutumwa n’ibindi.
Ifite ubushobozi bwo gufata amakuru y’inama, ikayaguha nk’inyandiko muri telefoni yawe, n’ibindi byinshi ushobora gukorera no kuri iPad cyangwa iMac.
Ibi bivuze ko ku bantu bakora imirimo itabemerera kureba kuri telefoni uko babyifuza, iyi AI Pin yabafasha kuguma ku murongo bagakurikirana ibintu byose kandi telefoni zabo zibereye mu bikapu.
Camera zayo ebyiri zifite ishusho y’uruziga, ikagira microphones eshatu, indangururamajwi [speaker], na button imwe ishobora kwifashishwa mu kuyatsa.
AI Pin irakomeye kuko ikozwe muri aluminum n’ibirahure, ‘lens’ za camera zayo zikozwe mu mabuye ya ‘sapphire’. Ifite ibyemezo by’ibipimo bya IP68’ bigaragaza ubushobozi bwayo bwo kutinjirwa cyangwa kwangizwa n’amazi cyangwa umukungugu [water-resistance and dust-resistance].

Ifite uburyo bwa ‘Neural Engine’ bwubatswe na Apple, butuma isuzuma cyangwa isesengura ry’amajwi, amashusho cyangwa andi makuru rikorerwa imbere mu gikoresho aho koherezwa ahandi, mu rwego rwo kurinda amakuru y’umuntu.
Batiri yayo imaramo umuriro umunsi umwe gusa. Ntushobora kuyikoresha yonyine ubwayo, kuko bisaba kuba ihuje n’ikindi gikoresho nka iPhone.
Amakuru ahari avuga ko AI Pin ikiri gukorwa, ndetse idateganyije kujya ku isoko mbere ya 2027. Ibi bivuze ko amakuru ajyanye n’imiterere yayo ari ayatangajwe n’abakurikiranira hafi iby’uru ruganda, ahamye akazatangazwa na Apple mbere yo gushyira iki gikoresho ku isoko.






Loading comments...
Tanga igitekerezo