Kuri iyi nshuro, bivugwa ko Apple igiye guhindura uburyo imurika ibikoresho byayo biciriritse.

Aho gukora igikorwa kimwe cyo kubimurikira rimwe, amakuru avuga ko iki gikorwa kizaba mu minsi itatu aho ibi bikoresho bizamurikirwa kuri internet.

Umunsi wa nyuma uzaba ari ku wa 4 Werurwe 2026. Kuri uwo munsi, Apple izategura ibirori byihariye mu mijyi ya New York, Londres, na Shanghai.

Ibi birori biteganyijwe ko bizaba ari umwanya wo guha abanyamakuru n’abandi batumirwa amahirwe yo gukora kuri ibi bikoresho bishya no kubigerageza imbonankubone.

Apple izatangaza nibura ibikoresho bishya bitanu birimo mudasobwa ya MacBook ihendutse hamwe na telefoni nshya ya iPhone 17e.

Hari kandi iPad Air izaba ifite chip ya M4, na iPad isanzwe iciriritse, hamwe na mudasobwa nshya za MacBook Air na MacBook Pro.

Mark Gurman na John Gruber bakurikiranira hafi ibikorwa bya Apple bavuga ko ibi bikoresho bigomba kugera ku isoko mu minsi mike iri imbere nubwo itariki nyiri’zina itaranozwa neza.

Apple igiye guhindura uburyo imurika ibikoresho byayo biciriritse