Inkuru y'ubwiyunge bw'abanyarwanda nyuma ya Jenoside, iri muri iki gitabo giherutse gusohoka vuba, cyandikiwe kugaragaza urugendo rutoroshye rw'ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gisobanura amateka maremare y'amacakubiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi, uburyo abakoloni babibye urwango, ingengabitekerezo y'amoko na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Intego nyamukuru y’iki gitabo yari ukwerekana ko nubwo habayeho ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n'abaturanyi, abarimu, abayobozi b'amadini n'abantu bo mu muryango umwe, hashobora kongera kubaho kubana.
Muri iki gitabo hakubiyemo amafoto 18 agaragaza abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari kumwe n'ababahekuye.
Kugira ngo ubu bwiyunge bushoboke, igitabo gisobanura ko Leta y'u Rwanda yabanje kwifashisha Inkiko Gacaca zaburanishije imanza zirenga miliyoni kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, imiryango yongere kwiyubaka, kandi abanyabyaha bahanwe.
Hiyongereyeho gahunda ishingiye ku muryango mugari yiswe "Mvura Nkuvure" (Sociotherapy), aho abishe n'abarokotse bahurira mu matsinda buri cyumweru, bakaririmba, bakaganira, ndetse bagasangira ubuhamya.
Iyi gahunda yafashije abantu benshi mu Rwanda kongera kwizerana buhoro buhoro. Iki gitabo gitanga ingero zifatika kandi zikora ku mutima z'ubu bwiyunge mu baturage.
Urugero rwa mbere ni urwa Nyirantagorama Marianna wahungiye muri kiliziya n'umuryango we ariko wose ukicwa, akarokoka we n’umuvandimwe we bihishe mu mirambo, bakerekeza mu Bisesero, aho hari abandi Batutsi benshi bahiciwe.
Yaje guhurira mu itsinda rya Mvura Nkuvure mu 2018 na Nyandekwe Marc wishe mushiki we ndetse agasahura n'inzu yabo. Muri uko kwivura ibikomere, Marianna yaramubabariye, ubu babanye neza.
Hari kandi Kayijuka Celestin wiciwe abana be bane n'abandi bantu 17 bo mu muryango we, wanasigaranye inkovu n'ubumuga kubera gukubitwa ahunga.
Ubu abanye neza na Munyentwari Jean Marie wishe Se umubyara. Munyentwari yafunzwe imyaka 10, yemera icyaha muri Gacaca, asaba imbabazi Kayijuka n'abavandimwe be, ku buryo ubu avuga ko “Ubu mu birori tubyinana twembi tukishimana”.
Indi nkuru itangaje muri iki gitabo, ni iya Nyirasangewe Liberatha wiciwe abana be batatu muri 11 barimo n'impanga biciwe imbere y'inzu ye. Kubera agahinda no kubura umuryango we wose, avuga ko yasigaye ameze nk'umusazi.
Binyuze muri Mvura Nkuvure, yahuye na Kanyemera Alphonse wari mu gico cyishe izo mpanga ze, amusaba imbabazi. Ubu babaye inshuti ku buryo Kanyemera amufasha mu buzima bwa buri munsi, aho avuga ko “Tuba ku musozi umwe, iyo ampamagaye ndamwitaba”.
Hari na Mukamazimpaka Epiphanie wiciwe abavandimwe be umunani n'ababyeyi bombi, waje guhura na Jean Baptiste wari mu gico cyagabye igitero ku nzu umuryango we wari wihishemo, gisiga kinayitwitse. Jean Baptiste wafunzwe imyaka 12 yamusabye imbabazi abikuye ku mutima, Mukamazimpaka abona imbaraga zo kumubabarira.
Undi ni Unabagira Ancile wiciwe umugabo we, ababyeyi n'abavandimwe, akarokokana n'abana be batatu abifashijwemo n'Abahutu.
Yaje guhura na Nyiramimani Ancile wagambaniye abantu bane bo mu muryango w'umugabo we. Bahuriye mu itsinda ry'isanamitima, Unabagira asanga Nyiramimani abayeho mu bukene bukabije cyane, adafite n'imyenda yo kwambara kandi arara ku mashara gusa. Yakozwe ku mutima n’inkuru y’ubuzima abayemo, biba imbarutso yo kongera kubana neza.
Iki gitabo kigaragaza uburyo aba bantu ubu basigaye babana bagasangira ubuzima bwa buri munsi, ku buryo bamwe basigaye biyumvanamo nk'inshuti zidasanzwe cyangwa abavandimwe.









Loading comments...
Tanga igitekerezo