Mu gihe mu Rwanda hasozwa ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Omega Ministries ifatanyije n’amatorero ya gikiristo yose akorera mu gihugu, iri gutegura igiterane ngaruka mwaka cy’ amasengesho cyiswe “u Rwanda mu biganza by’ Uwiteka”.

Umushumba mukuru w’ iri torero Liliose Tayi yatangaje ko Omega ijya kuvuka bari bafite intego yo gufasha abantu bakazagira iherezo ryiza dore ko benshi baba bazi itangiriro ryabo ariko bakazisanga basoje nabi.

Yagize ati: “Niba waratangiye agakiza kawe neza shikama kandi ukomere mu murimo maze uzarangize neza, uyu niwo muhamagaro wacu”.

Yakomeje avuga ko iki giterano atari ubwa mbere bagikoze kuko ari ngaruka mwaka kandi nta muntu n’umwe uba uhejwe, icya mbere ni uko yizera Imana gusa kandi n’ ubwo yaba atizera niwo muhamagaro wabo wo kuba bamufasha akamenya ubwiza bw’ Imana.

Biteganyijwe ko iki giterane kizatangira ku itariki ya 9 kugera kuri 11 Nyakanga 2014, bityo iki giterane cyo gusenga kikaba gikorwa buri gihe nyuma y’ iminsi 100 Abanyarwanda tumara twibuka ibihe bibi twanyuzemo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki giterane kizabera kuri OMEGA Church i Kagugu hafi y’ amashuli abanza, aho buri gitondo hazajya hakorwa amasengesho yo kwinginga naho nyuma ya saa sita bagakomereza mu biterane by’ Ububyutse.

Iki giterane kizaba kirimo abavugabutumwa benshi, nka Pst Liliose Tayi, Pst Antoine Rutayisire na Bishop John Rucyahana ariko hakazaba harimo n’abaririmbyi baririmba ku giti cyabo ndetse na korali nka chorale Omega Church Worship team, Shekinah Restoration church Kimisagara, Rwanda for Jesus Worship Team n’izindi.

Umushumba mukuru w’ iri torero akaba yakomeje adutangariza ko mu mwaka wa 2011 Imana yabahamagariye gusengera imiryango, 2012 ibahamagarira gusengera abayobozi bo mu nzego zitandukanye, 2013 ibahamagarira gusengera itorero ryayo kugirango abantu bagaruke mu murimo wayo, naho kuri iyi nshuro Imana ikaba yarabategetse gusengera igihugu cy’ u Rwanda n’abagituye bityo insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Ibyo ushaka bibeho.… nk’ uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10).