{Hagiye kuba iserukiramuco ngarukamwaka rihuza urubyiruko ruvuye mihanda yose rukazaba ruhugurwa ku buryo rwagendana n’Imana runaba intangarugero hashingiwe ku gushaka uburyo imyitwarire iruranga yarushaho kuba myiza. }

Iri serukiramuco risa n’igiterane rikaba ritegurwa n’urubyiruko rwo mu itorero New Life Bible Church ribarizwa Kicukiro mu Kagarama.

Nk’uko twabitangarijwe na Rogers Rukundo Pasiteri ushinzwe urubyiruko muri New Life Bible Church ngo batekereje kuri iki giterane mu rwego rwo kubaka ibyo urubyiruko rwasenye ubwo rwakoreshwaga mu bibi.

Yagize ati, “Urubyiruko rwagize imbaraga mu gusenya igihugu kandi nirwo rushukika vuba, muri make ni rwo rukoreshwa ibintu byihuse byaba ibyiza cyangwa se ibibi. Itorero rikwiriye kwita ku rubyiruko kugira ngo rwubake”

Muri iki giterane ngarukamwaka cyiswe “Now is The Time” bishatse kuvuga ko iki ari cyo gihe, (Yoweli 2:28-29) ngo hazabaho kandi guhuza ubuzima bwa buri munsi n’ubuzima bw’umwuka kugirango bagire inzozi zishingiye ku kuyoborwa n’Imana.

Iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana bazanatanga inyigisho zitandukanye zigendanye n’uko urubyiruko rwakwifata muri iki gihe harimo Rev Past. Charles Mugisha, Apostle Paul Gitwaza ndetse n’abahanzi nka Lub Buntu, Serge Iyamuremye, Pastor G, Rene Patrick, itsinda Shining Stars ndetse na New Life Bible Church Worshipteam.

Iki giterane kizamara iminsi ibiri kizajya kibera kuri Kigali Dream Center Kicukiro kikazaba kuwa 01 no kuwa 02 Kanama 2014 guhera saa munani kugeza saa moya z’ijoro.