Sosiyete ya Ozone Entertainment ku bufatanye na NAF Model Empire, bagiye gukora ibirori bidasanzwe by’imideli bizahuriza hamwe abamurika imideli batandukanye mu Rwanda, aho bazatambuka mu myambaro yahanzwe n’abahanga mu kwambika abantu batandukanye biganjemo ibyamamare.

Ni ibirori byiswe “Agaciro Fashion Gala 2025” bizabera muri Centric Hotel, ku wa 15 Ugushyingo 2025. Bigamije kwizihiza umurage nyafurika, ubuhanzi, n’agaciro k’umuntu.

Augustin Hategekimana uri mu bari gutegura ibi birori ngarukamwaka bigiye kuba bwa mbere, yabwiye IGIHE ko bigamije kugaragaza ishema n’icyerekezo nyafurika. Yakomeje avuga ko ari ibirori bifite insanganyamatsiko yo ‘Kwizihiza Umurage n’Ubuhanzi Nyarafurika’.

Ati “Rizahuza ubuhanzi, imideli n’ubukangurambaga, hagamijwe kumenyekanisha ubuhanga bw’abanyamideli b’Abanyafurika ndetse n’ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu nk’ikibazo gikomeye gikomeje kubangamira inzozi n’umutekano by’urubyiruko ku mugabane wa Afurika. Agaciro ni ugusubiza abantu agaciro atari mu mideli gusa, ahubwo no mu kugira ubumuntu.’’

Uretse kwerekana imideli muri ibi birori hazerekanwamo na filime yiswe “Threads of Africa: Behind the Runway”, izasobanura byimbitse intego z’ibi birori.

Biteganyijwe ko abanyamideli 30 bamaze gutoranywa ari bo bazanyura imbere y’abazaba bitabiriye, mu bihe bitandukanye bamurika imyambaro ari nako batambutsa ubutumwa bujyanye n’ibi birori.

Aba banyamideli bazambikwa n’abahanga mu guhanga imyambaro barimo Lii Collection wambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda nka DJ Pius n’abandi, Debarakat wo muri RDC, Ibrah Designer na Tim's Arts Collection. Kwinjira muri ibi birori bizaba ari 5.000 Rwf n’ibihumbi 10 Rwf muri VIP.

Ibi birori  byitezweho guha rugari abamurika imideli bakizamuka bakerekana impano zabo
Ni ibirori bigiye kuba mu gihe mu Rwanda ibirori byinshi by'imideli byagiye bihagarara
Abanyamideli benshi bari bitabiriye igikorwa cyo gutoranya abazagaragara muri ibi birori ariko hatoranywamo umubare muto kugira ngo buri wese mu  bazahabwa amahirwe azigaragaze
Abanyamideli 30 bagiye guhurira mu birori by’imideli binogeye ijisho
Abanyamideli bamaze gutoranywa bamaze iminsi mu myiteguro ku buryo ku munsi w'ibirori bazaba babukereye
Biteganyijwe ko abanyamideli 30 bamaze gutoranywa ari bo bazanyura imbere y’abazaba bitabiriye, mu bihe bitandukanye bamurika imyambaro ari nako batambutsa ubutumwa bujyanye n’ibi birori