Ndabaga azwi mu mateka nk’umukobwa wamenyekanye ku gikorwa cy’ubutwari budasanzwe yagize cyo gucungura se ku rugamba. Iki gikorwa ubusanzwe cyakorwaga n’ab’igitsina gabo gusa.

Mu kiganiro na IGIHE, Élodie Fromenteau yavuze ko iyi mipira yatekereje kuyikora ashaka kongera gusubiza abantu mu bihe byo mu 1990, aho Hip Hop yari ifite imbaraga zikomeye mu myidagaduro muri Amerika no ku Isi.

Avuga ko amabara, ibishushanyo n’imyandikire yo kuri iyi mipira bigaruka kuri uwo mwuka wa kera ariko bikaba byarashyizweho mu buryo bugezweho.

Yakomeje avuga ko ariko nyuma y’ibyo yashakaga guhuza inkuru y’ubutwari bwa Ndabaga n’imideli igezweho ku rwego rw’Isi. Ati “Ku bwanjye, ubuhanzi butangirira ku nkuru. Iyo mfite inkuru ya Ndabaga, umuco we n’ubutwari bwe, mbihuza n’ibyo urubyiruko ruri kwambara mu Mujyi wa Kigali, muri Afurika no ku Isi yose.”

Ku bijyanye n’ubutumwa bw’iyi myambaro, Élodie Fromenteau yavuze ko abantu bayambaye bazajya biyumva nk’abanyabubasha mu buzima bwabo. Ati“Inkuru ya Ndabaga ni iy’ubutwari, gukomera no guhindura amategeko. Ibi ni byo imipira yacu ihagarariye. Ni ubuzima bwo kwiyumvamo icyizere, kugira ishema ku muco wa Afurika no kumenya ko nawe ushobora kuba intwari mu buzima bwawe bwa buri munsi.”

Yavuze ko Ndabaga Streetwear ari uburyo bwo guhuza umuco n’Isi y’imideli mpuzamahanga y’imyambaro izwi nka ‘streetwear’.

Élodie Fromenteau kandi yemeza ko iyi nzu y’imideli ifite umugambi wo guteza imbere umuco nyarwanda no kuwushyira ku ruhando rw’Isi. Ati “Turashaka kwerekana ko u Rwanda rushobora gukora ‘collections’ z’imyenda zifite umuzi w’umuco ariko zujuje ubuziranenge bw’Isi yose.”

Ikindi kimutera ishema ni ubuziranenge bw’iyi myenda. Avuga ko ari imipira ikomeye, idapfa kwangirika. Arakomeza ati “Ni imyenda iri ku rwego rwo hejuru ku isoko rya Kigali. Ku bakobwa, twazanye na ‘cropped tees’ ziri mu myambarire igezweho ariko zifite umuzi mu mateka ya Ndabaga.”

Élodie Fromenteau yavuze ko ibikoresho byose bikorerwa mu Rwanda, bigaragaza ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwihangira udushya no kugera ku rwego mpuzamahanga. Ati“Ntiturimo kwigana ibigezweho. Turimo kurema dukoresheje umuco wacu, tukawuzamura ku rwego mpuzamahanga. Ibyo ni byo bizatuma ‘Ndabaga Streetwear’ itandukana n’izindi nzu z’imideli.”

Élodie Fromenteau avuka kuri nyina w’Umunyarwanda na se w’Umufaransa. Yavukiye muri Cameroun akurira mu Majyepfo y’u Bufaransa.

Ku myaka 20 yimukiye i Londres ahageze akora mu nzu y’imideli y’Abataliyani izwi nka ‘Armani’ ari na bwo yamenye ko afite impano mu guhanga imideli atangira kuyibyaza umusaruro. Ibikorwa bye byasohotse mu binyamakuru bikomeye nka Vogue na Harper’s Bazaar.

Ibi byatumye akunda imideli ndetse atangira kuyihuguramo. Mu 2020 yaje mu Rwanda gushaka ubwenegihugu nk’igihugu kivukamo umubyeyi we. Ahageze yahuye n’abantu batandukanye barimo n’abanyamideli bungurana ibitekerezo atangira gukorera mu Rwanda.

Élodie Fromenteau  yari asanzwe akorera ibijyanye n'imideli hanze y'u Rwanda ariko guhera mu 2020 ahitamo gutaha
Élodie Fromenteau  mu mwambaro wa 'Ndabaga Streetwear' yatangije
Élodie Fromenteau  ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu guhanga imideli mu Rwanda
Élodie Fromenteau  avuga ko ari imyenda ivuga ku muco ariko na none igendanye n'ibihe byo hambere
Élodie Fromenteau  ari kumwe na bamwe mu banyamideli yari ari kwifashisha amenyekanisha iyi myambaro muri Shampiyona y'Isi y'Amagare
Élodie Fromenteau muri Shampiyona y'Isi y'Amagare yari yabukereye ari kugaragaza iyi myambaro
Imipira ya  Élodie Fromenteau yagenewe ab'ibitsina byombi
Kenny K-Shot ni umwe mu bahawe ikiraka cyo kwamamaza iyi myambaro ya Élodie Fromenteau
Muri iyi myambaro Élodie Fromenteau yatangije harimo iy'abakobwa ya cropped tees
Mu bitugu by'iyi mipira handitseho amagambo agira ati 'ba intwari ku giti cyawe'