Muri izo harimo L & L Attire imaze igihe kitari kinini cyane itangiye gukorera mu Rwanda, aho ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Yashinzwe na Cyusa Laurent Ndindamihigo hamwe n’umugore we Igiraneza Lisa Nndindamihigo, ari nabo bagize izina ryayo L & L, risobanura Lisa na Laurent, iyi nzu ikaba ishamikiye kuri sosiyete yabo bise LILAU Solution Ltd.

Kuva yashingwa, iyi nzu y’imideli yihaye intego yo gukora imyenda y’umwimerere, igezweho kandi ikorewe mu Rwanda 100%. Uhereye ku gitekerezo, gushushanya, kugeza ku kudoda imyenda, byose bikorwa n’intoki z’Abanyarwanda bafite impano n’ubwitange budasanzwe.

Cyusa Laurent Ndindamihigo, Umuyobozi Mukuru wa L & L Attire yabwiye IGIHE ko intego bafite ari uguhindura imyumvire y’abantu. Ati “Intego yacu si uguhindura gusa uko abantu bambara, ahubwo ni uguhindura uko biyumva. Turashaka kwereka Abanyarwanda ko dufite ubushobozi bwo kwihaza no kwihangira imirimo mu ruganda rwo guhanga imyambaro n’imideli.”

Icyiciro cya mbere cy’iyi nzu y’imideli, kizwi nka ‘Genesis Collection’ cyatangijwe mu Mujyi wa Kigali nk’intangiriro y’urugendo rushya mu ruganda rw’imideli nyarwanda. Ni urukurikirane rw’imyenda y’abagabo n’abagore rukomatanya kugaragara neza n’uburyo bw’imyambarire y’igihe cya none.

Cyusa avuga ko ‘Genesis’ yagaragaje ko Made in Rwanda ishobora kuba ijambo rifite ubusobanuro bwimbitse, aho buri kintu cyatekerejweho neza uhereye ku myenda ikoreshwa, amabara, uburyo bwo kudoda, kugeza ku buryo imyambaro iberamo umukiriya.

Iyi myambaro ikozwe mu buryo bwihariye, aho buri mukiriya agenerwa imyenda ikurikije igihagararo cye, harimo n’amahitamo agenewe abafite igihagararo kinini (Big-Guy Fit Options). Abakiriya kandi bahitamo imyenda, amabara n’afinishingi bifuza, bagahabwa ubufasha n’abashushanya b’iyi nzu ihanga imyambaro kugira ngo ibyo bakorerwa byose bibahuze n’icyo bakeneye.

Iyi nzu ihanga imyambaro ntiyibanda gusa ku gukora imyenda, ahubwo ifite n’icyerekezo kinini cy’uburezi n’iterambere mu guhanga imideli. Irateganya gutoza urubyiruko abumenyi mu kudoda no gushushanya, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu.

Cyusa ati “Turashaka ko buri mwenda dukora uba inkuru y’umunyamwete w’Umunyarwanda. Iyo umuntu yambaye imyenda yacu, aba yambaye ishema ry’igihugu.”

Mu gihe isi yose iri kurushanwa mu by’imideli, L & L Attire ishyira imbere igitekerezo cya Afro-Luxury, ubwiza n’ubuhanga buvuga iby’Afurika mu rwego rwo hejuru. Ku bwabo, ‘luxury’ si ukugura ikintu gihenze, ahubwo ni ukugira ikintu gifite agaciro, gikozwe n’intoki, cyita ku bisobanuro kandi gifite umuco.

Cyusa Laurent Ndindamihigo niwe watangije iyi nzu ihanga imideli
Kuva yashingwa, iyi nzu y’imideli yihaye intego yo gukora imyenda y’umwimerere, igezweho kandi ikorewe mu Rwanda 100%
Hari amakanzu meza ku bakunda guseruka mu birori bitandukanye
Hari imyambaro yo wishisha mu bihe by'imbeho
L & L Attire ifite intego yo kwigisha abakiri bato bakeneye kumenya umwuga w'ubudozi
L & L Attire ikora imyambaro inogeye ijisho
Uretse imyambaro bakora n'ibikapu
Muri L & L Attire harimo imyambaro y'ubwoko butandukanye
Uretse imyambaro y'abagabo bakora n'iy'abagore y'ubwoko butandukanye
Iyi nzu y'imideli ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ni naho ifite iduka icururizamo imyambaro ikora