Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, aho abakobwa bane bahize abandi muri iri rushanwa bambitswe amakamba ku mugaragaro.
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’ababyeyi b’abakobwa babashije gutsinda ndetse n’abandi bantu bake ba hafi, ku buryo mu cyumba cyabereyemo ibirori nta bantu 100 barimo.
Ndetse nta n’urwego na rumwe rw’ubuyobozi rwitabiriye, ibintu bigaragaza ko byabaye bimeze nko kwiyiba, kandi abateguye irushanwa bavuga ko umukobwa wahize abandi azaseruka ahagarariye u Rwanda.
Abakobwa bambitswe amakamba bari barangajwe imbere na Umubyeyi Gabriella uzahatana muri ‘Miss RSW International’ ibera muri Australie, wahize bagenzi be kuri internet ndetse no mu majwi y’akanama nkemurampaka.
Uyu mukobwa yakurikiwe na Asangwe Marie Osea wabaye igisonga cya mbere, Iradukunda Jeanine wabaye igisonga cya kabiri ndetse na Shallon Mutesi wahawe igihembo cya ‘People’s Choice Winner’.
Aba bakobwa bashyikirijwe amakamba na Natukunda Hanna Claire wo muri Uganda, wabaye igisonga cya kabiri muri iri rushanwa mu 2025, wari intumbwa y’abategura iri rushanwa muri iki gikorwa.
Basoje guhabwa amakamba bakoze indahiro, bagaragaza ko umwanya bahawe bazawubyaza umusaruro kandi aya mahirwe babonye ntapfe ubusa.
Umubyeyi Gabriella wahize abandi, ni umukobwa w’imyaka 18 ubusanzwe ukunze gukoresha izina rya Gaby. Yiga muri King David Academy.
Yivuga nk’umukobwa w’umutima w’ubwitange n’udushya, cyane cyane akagira umuhate mu bijyanye no kwihangira imirimo no kuyobora. Avuga kandi ko ari umuntu wumva cyane unafite imbaraga zidasanzwe, akaba umusesenguzi utuje uyobora akoresheje umutima n’ubwenge.
Ubuzima bwa Gabriella bushingiye ku kwizera, urukundo n’umuryango, kandi avuga ko umubano we n’Imana hamwe n’inkunga ahabwa na nyina ari byo shingiro ry’imbaraga ze.
Muri Miss Rise and Shine World Rwanda 2025, Umubyeyi Igihozo Gabriella yatsinze ku manota 212,03/300 angana na 70,68%.
Abari bagize akanama nkemurampaka bashimye Umubyeyi Gabriella kubera kugaragaza ko akuze mu mutwe, ubuhanga mu muco, ubuhanga mu kuvuga no kugira ubuhanga buhambaye mu ikoranabuhanga.
By’umwihariko yashimiwe uburyo yitwara ashingiye kuri Kristu n’uburyo yubaha umurage nyarwanda.
Mu gutanga amanota hashingiwe ku itora ryo kuri internet, ndetse n’amashusho abari bahatanye bafashe bagaragaza ibintu bitandukanye.
Abari bagize akanama nkemurampaka bari baturutse muri Amerika, u Bwongereza, Canada, Australie, Nouvelle Zélande na Irlande.
Miss Rise and Shine World yashinzwe mu 2012 na Bishop Justin Alain hamwe n’umugore we Marlene Justin, ubu ikaba imaze kugera mu bihugu birenga 50. Igamije guteza imbere abagore mu buyobozi bishingikirije ku kwizera n’intego y’Imana.
Iri rushanwa rizaba muri Mutarama 2026, rihurize hamwe abakobwa baturutse ku migabane itandukanye.
Irushanwa riheruka ryabaye muri Mata uyu mwaka. Icyo gihe umukobwa ukomoka muri Tanzania witwa Merikai Wavii ni we wegukanye ikamba ahembwa ibihumbi 30 by’amadorali ya Australie (arenga miliyoni 28 Frw).
Uyu mukobwa yaguwe mu ntege na Iteriteka Elyonna wo mu Burundi, wabaye igisonga cya mbere ndetse agahabwa ikamba rya People’s Choice uyu yahembwe ibihumbi 7 AUD$ (arenga miliyoni 6 Frw).
Ni mu gihe Natukunda Hanna Claire wo muri Uganda yabaye igisonga cya kabiri. Uyu we yahembwe ibihumbi 3 AUD$ [arenga miliyoni 2 Frw), naho Umunya-Kenya Sharline Nekesa yabaye Nyampinga wagaragaje ibikorwa bya kimuntu, ahabwa 5000 AUD$ (arenga miliyoni 4 Frw).
![Umubyeyi Gabriella[Gaby] uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss RSW International 2026 ubwo yafatanaga ifoto n'ababyeyi n'inshuti](https://igihe.com/IMG/jpg/umubyeyi_gabriella_gaby_uzahagararira_u_rwanda_mu_irushanwa_rya_miss_rsw_international_2026_ubwo_yafatanaga_ifoto_n_ababyeye_n_inshuti_z_umuryango.jpg)
![Umubyeyi Gabriella[Gaby] azahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss RSW International 2026 n'ubwo azaba atatumwe n'igihugu](https://igihe.com/IMG/jpg/umubyeyi_gabriella_gaby_azahagararira_u_rwanda_mu_irushanwa_rya_miss_rsw_international_2026_n_ubwo_azaba_atatumwe_n_igihugu.jpg)

![Uhereye ibumoso hari Iradukunda Jeanine wabaye igisonga cya kabiri, Shallon Mutesi wabaye ‘People’s Choice Winner’, Umubyeyi Gabriella[Gaby] wegukanye ikamba na Asangwe Marie Osea wabaye Igisonga cya mbere](https://igihe.com/IMG/jpg/uherey_1-2.jpg)











Amafoto: Kasiro Claude





Loading comments...
Tanga igitekerezo