Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo habaye imikino ya ¼ yasize hamenyekanye amakipe ane azakina imikino ya ½ cy’irangiza n’iya nyuma.

Imikino yakinwe ni Umupira w’Amaguru, Basketball 3×3 & 5×5, Volleyball, Beach Volleyball, Handball na Rugby mu bahungu n’abakobwa. Hari kandi na Netball ikinwa n’abakobwa gusa.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS) ryateganyije ko imikino isoza iki cyiciro, yose izaba mu mpera z’iki cyumweru aho iya ½ mu mupira w'amaguru izakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi naho iya nyuma n’iy’umwanya wa gatatu igakinwa bukeye bwaho. Mu yindi mikino, amakipe yose azakina ku Cyumweru.

Mu mupira w’amaguru w’abahungu, amakipe azakina ½ ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 ni GS APE Rugunga izisobanura na Akagera High School kuri Kigali Pelé Stadium Saa 14:00 na ECOSE izakina CGFK kuri Stade Mumena Saa 14:00.

Muri 1/4, GS APE Rugunga yari yasezereye ESIR iyitsinze ibitego 5-0, ECOSE itsinda APEBU penaliti 5-4 binganyije igitego 1-1, CGFK itsinda Runda TSS ibitego 2-1 mu gihe Akagera High School yasezereye Club HOTEC iyitsinze penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mu bakobwa, ½ kizakinwa na PSSB izahura na APAER ku Ruyenzi, ku wa Gatanu Saa 15:00 na GS APE Rugunga izahura CFC ku Mumena, ku wa Gatandatu guhera Saa 12:00.

PSSB yakomeje itsinze GS Cyambwe penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1 muri ¼, GS APE Rugunga itsinda GS Cyinzovu ibitego 3-0, CFC itsinda ETEFOP penaliti 5-4 zinganyije ubusa ku busa naho APAER itsinda GS Remera Rukoma penaliti 5-4 zanganyije ubusa ku busa.

Muri Basketball y’abakina ari batanu, amakipe azakina ¼ ni ITS iheruka gutsinda GS APE Rugunga amanota 73-69, ECOSE Musambira yatsinze ES Kirinda amanota 56-45, ES Marie Reine yatsinze ESB amanota 102-97 na LDK yatsinze MIPC amanota 64-24. Imikino izabera muri LDK kuva Saa Tatu.

Mu bakobwa, GS Gahini izahura na Marie Reine naho LDK ikine na ESB. Ni nyuma y’uko muri ¼, GS Gahini yatsinze Gashora G AC amanora 69-28, LDK itsinda ENDP Karubanda amanota 85-73, ESB itsinda Igihozo St Peter amanota 54-33 naho Marie Reine itsinda Paysanat amanota 63-16. Imikino izabera muri KIE kuva Saa Tatu.

Muri Basketball y’abahungu bakina ari batatu, Agahozo izakina na ESB naho ITS ikine na ECOSE mu mikino izabera muri LDK. Mu bakobwa, GS APE Rugunga izakina na Marie Reine naho GS Gahini ihure na ESB, muri KIE guhera Saa Tanu.

Imikino ya ½ ya Volleyball mu bahungu izakinwa na GSOB yasezereye Lycée St Jérôme Janja aho izahura na UPN yasezereye APE Rugunga mu gihe CXR yasezereye RHS yo izahura na Nyanza TSS yakuyemo ETEFOP Musanze. Imikino izabera muri Gymnase ya NPC guhera Saa Tatu.

Mu bakobwa, GS St Aloys Rwamagana izakina na ESB naho LDK ikine na GS Indangaburezi mu mikino izabera muri KIE guhera Saa Tatu. Muri ¼, St Aloys yakuyemo GS Karushya ku maseti 3-0, LDK ikuramo Nyanza ku maseti 3-2, Indangaburezi itsinda ETEFOP amaseti 3-0 nk’uko byagenze ESB itsinda RHS.

Imikino ya ½ muri Handball y’abahungu izabera muri Petit Stade guhera Saa Tatu ubwo ADEGI izaba yisobanura na Mutenderi TSS naho ESKI igakina na GS Tabagwe guhera Saa 10:30.

Muri ¼, ADEGI yatsinze GS Muyange ibitego 36-31, ESKI itsinda GSF Kibogora 46-24, GS Tabagwe itsinda GS Gihundwe 43-10 naho Mutenderi TSS itsinda ETEFOP 47-30.

Mu bakobwa bazakinira muri KIE kuri ayo masaha, E.SC. Nyamagabe izakina na Mutenderi TSS naho ISF Nyamasheke ikine na ES Kiziguro.

Ni nyuma y’uko E. SC. Nyamagabe yakuyemo APAPEGI Cyuru iyitsinze ibitego 32-19, ISF Nyamasheke itsinda GS Gikongoro 27-23, ES Kiziguro itsinda TTC Mururu 27-7 naho Mutenderi TSS ikuramo GS Muyange iyitsinze 18-9.

Rugby izakinirwa muri LDK aho mu bahungu, Gitisi TSS izakina na GS Kabarondo B naho TTC Mururu ikisobanura na Kayenzi TSS. Muri ¼, Gitisi yatsinze GS Kinyinya amanota 35-0, TTC Mururu itsinda GSOB amanota 14-0, Kayenzi TSS itsinda TTC Kirambo amanota 35-0 naho GS Kabarondo B itsinda GS Karwasa amanota 14-12.

Mu bakobwa, na bo bazakinira muri LDK, Gitisi TSS izakina na Kayenzi TSS naho Kabarondo ikine na GS Gicura. Ni nyuma y’uko Gitisi yatsinze TTC Kirambo amanota 12-0, Kabarondo itsinda GS Tero 22-0, Gicura itsinda Kagitumba High School 20-0 naho Kayenzi TSS ikuramo TTC Mururu iyitsinze amanota 12-0.

Muri Netball ikinwa n’abakobwa gusa, imikino ya ½ izabera muri IFAK guhera Saa Tatu na Saa 10:30. Icyo gihe GS Gahini izakina na E St Vincent naho ES Marie Adelaide ikine na TTC Cyahinda.

Ni nyuma y’uko GS Gahini yatsinze GS St Aloys Rwamagana amanota 47-3 muri ¼, ES Marie Adelaide itsinda Stella Matutina amanota 39-9, TTC Cyahinda itsinda E Ste Bernadette Save amanota 46-7 naho E St Vincent itsinda GS Bushara amanota 31-13.

Muri Beach Volleyball y’abakobwa, LDK izahura na ESB naho Indangaburezi ikine na ETEFOP. Imikino yombi izabera muri APE Rugunga guhera Saa Tanu na Saa Sita.

Ni mu gihe mu bahungu, GSOB izakina na APE Rugunga B naho PSVF ihure na APE Rugunga A, mu mikino izabera muri APE guhera Saa 11:30 na Saa 12:30.

Amakipe azitwara neza muri iyi mikino yose izabera i Kigali ni yo azavamo azahagararira u Rwanda muri FEASSSA izabera i Morogoro muri Tanzania kuva tariki 12 kugeza ku ya 23 Kanama 2026.

Amwe mu mafoto yaranze imikino ya 1/4: