Iri rushanwa ryagizwe mpuzamahanga riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 5 Nyakanga 2026, aho rizabera muri Petit Stade, i Remera.
Abakinnyi bazarikina barimo abo muri Uganda, Tanzania, Kenya, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kugeza ubu abakinnyi u Rwanda rufite bakomeye harimo Niyonzima Pacifique na Kazungu Frank babarizwa muri Bodymax. Muri iyi mikino haza harimo na Auguste Mvungu wo muri RDC.
Umuyobozi wa Bodymax Club, Kalim Faith Niyonsenga, yavuze ko ari ryahawe umwihariko, kuko usibye kuba mpuzamahanga rikitabirwa n’abakinnyi bo mu bihugu byo Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Ati “Kuri iyi nshuro irushanwa ryazamuye urwego yaba mu biro by’abakinnyi n’ibyiciro bakinamo. Umwaka ushize twari dufite kugera ku bakinnyi barenza ibiro 60, ariko ubu dufite n’abafite ibiro 70 kuzamura.”
“Muri aba bakinnyi harimo abakina babigize umwuga bo mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba.”
Mu bakinnyi batabigize umwuga bazitabira iri rushanwa, harimo abazagira amanota yo kubazamurira urwego bakaba abakinnyi b’iteramakofe babigize umwuga.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025, ryakinwe n’abakinnyi 34 b’iteramakofe baturutse mu makipe 16.






Loading comments...
Tanga igitekerezo