Mu bihe bitandukanye, Umujyi wa Kigali wagiye ukora ibikorwa byo kuvugurura imihanda hagamijwe kongera ibikorwaremezo bya siporo, nk’uko byakozwe ku Kimihurura n’i Nyarutarama hafi ya Kigali Golf Resorts & Villas.
Kuri ubu inzira itahiwe y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru, ni izashyirwa kuri Kigali Pelé Stadium, ikiyongera ku zisanzweho n’iziri kubakwa.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, nyuma y’igikorwa cyo gusoza imikino y’Umurenge Kagame Cup 2026, cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2026.
Yagize ati “Turakangurira abatuye Umujyi wa Kigali kujya bakora siporo. Dufite ibyanya bya siporo nka hariya kuri Golf, ku Kimihurura n’i Nyamirambo aho tugiye kubaka, ukiyongera ku wundi turi kubaka ku i Rebero.”
“Dufite ‘tapis’ y’icyatsi kuri Golf na Kimihurura, turi kubaka indi i Rebero izaba yarangiye mu mpera z’uyu mwaka. Tugiye no gutangira kubaka indi hafi ya Kigali Pelé Stadium. Izajya ku muzenguruko wayo.”
Ni inzira izaba itunganyije ku buryo yorohereza ukora siporo. Iyi nzira ni imwe mu zizifashishwa cyane muri siporo rusange ya ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi.
Ni umuhanda ufasha abawukoreramo siporo kuyikora bisanzuye kandi batabangamiye n’ibinyabiziga.






Loading comments...
Tanga igitekerezo