Muri siporo na ho impinduka zikomeza kubaho, aho mu mupira w’amaguru hamaze kumenyerwa ikoranabuhanga ry’amashusho, umupira ukinwa wifitemo ikoranabuhanga n’ibindi nka byo dusanga muri yindi mikino nka Tennis, Volleyball na Basketball.
Nubwo bimeze bityo ariko, ntaho iri koranabuhanga ryifashishwa n’umubiri w’umuntu, cyangwa indi miti yose ishobora kumufasha kwihuta mu mukino cyangwa kugira ubushobozi bwisumbuye ku bw’umubiri we.
Hari bamwe mu bakinnyi bahagaritswe mu mikino yabo itandukanye kuko bakoresheje imiti ibongerera imbaraga, izwi nka ‘Performance-Enhancing Drugs (PEDs)’.
Muri abo dusangamo nka Lance Armstrong wasiganwaga ku magare, Alex Rodriguez wakinaga Baseball, Diego Maradona na Paul Pogba bakinaga ruhago n’abandi.
Abakora nk’ibi cyangwa abifuza gukora nka byo bagakoresha imiti yongera imbaraga mu gutuma bitwara neza mu marushanwa, bashyizwe igorora ubwo hatangizwaga imikino ya ‘Enhanced Games’.

Menya Enhanced Games
Umushoramari w’Umunya-Australia, Aron D'Souza, yagejeje igitekerezo cy’uyu mushinga kuri bagenzi be ari bo Umunyamerika Maximilian Martin n’Umudage, Christian Angermayer.
Aba bagabo bahuriye ku kuba mu ishoramari ryibanda kuri siyansi, cyane cyane mu kwiga ku binyabuzima n’imikorere yabyo no kubibyaza umusaruro n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano.
Bararebye basanga ubushobozi umuntu afite, igihe kigeze kugira ngo akore ibirenzeho bitewe n’imiti yaba yafashe cyangwa irindi koranabuhanga yaba yifashishije.
Mu 2023, bahise bashyira hanze umushinga w’iyi mikino yemerera abakinnyi guhatana banyweye imiti yongera imbaraga, cyangwa bakifashisha ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Imikino yari yatekerejwe ko yahererwaho ni ugusiganwa ku maguru, gusiganwa mu mazi, guterura ibiremereye, ngororangingo n’iyo weightlifting, gymnastics n’iya njyarugamba.
Benshi barwanyije iyi mikino bituma itaba mu mwaka wa 2024 na 2025, kuko ibinyamakuru byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byavugaga ko igiye gutuma umwimerere w’imikino utakara.
Ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, iyi mikino yatangiye gukinwa ariko ihera ku yo gusiganwa mu mazi, guterura ibiremereye ndetse no gusiganwa ku maguru.

Amateka yatangiye kwandikwa
Abakina iyi mikino bemerewe kunywa imiti yongera imbaraga, ariko bagakoresha iyemejwe n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti, FDA, na byo byemejwe na muganga. Imiti ifatwa nk’ibiyobyabwenge nka Heroin na Cocaine ntiyemewe.
Abakinnyi basiganwa ku maguru bemerewe gukoresha ikweto zirimo ikoranabuhanga ryabafasha kwihuta.
Mu gihe umukinnyi yaba yaratakaje urugingo, insimburangingo ye ikaba ikora neza yewe inarenze ubushobozi bw’urugingo rusanzwe rw’umuntu, yemerewe kuyikoresha.
Ku nshuro ya mbere iyi mikino izajya ikinwa nk’iya Olempike yakinwe, Umugereki Kristian Tsvetanov Gkolomeev wasiganwaga mu mazi bisanzwe, yahise akora amateka yo kuba uwa mbere ku Isi mu gukoresha amasegonda 20 n’iby’ijana 81 mu koga metero 50.
Aka gahigo kari gafitwe n’Umunya-Australia, Cameron McEvoy, warushijwe iby’ijana birindwi, ariko akaba ari we ugifite igihembo cya Guinness World Record kuko we yakinnye mu irushanwa ryemewe na Komite Olempike ku Isi.
Abakinnyi 12 mu bakinnye amarushanwa ya Enhancing Games, bakoresheje ibihe biri hejuru y’ibyo bari basanzwe bakoresha.
Nubwo iyi mikino iri gukinwa, ntabwo iremerwa na Komite Olempike ku Isi, dore ko yo ikigendera ku mahame yo gupima abakinnyi bose ku buryo barushanwa nta miti cyangwa ibindi bibongerera imbaraga bafashe.
Abakinnyi bazajya bitabira iyi mikino bashyiriweho ibihembo bya miliyoni 25$ , aya azajya aba arimo ibihumbi 250$ yiyongera ku wabaye uwa mbere, na miliyoni 1$ ku wakuyeho agahigo kari gafitwe mu mikino.

Umwe mu bayishinze ni inshuti y’u Rwanda
Umushoramari Christian Angermayer uri mu batangije Enhancing Games ni inshuti y’u Rwanda cyane, dore ko yanagizwe umwe mu bagize Akanama Ngishwanama ka Perezida Kagame, PAC [Presidential Advisory Council].
Angermayer ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 1,2$, yumva u Rwanda bwa mbere hari mu 2006, ari na bwo nyuma yaje kumenyana na Perezida Kagame biturutse ku wahoze ari Ambasaderi warwo mu Budage.
Muri Nzeri 2007, uyu mugabo yise u Rwanda “Singapore ya Afurika”, ndetse yifuza kurushoramo imari, ari na bwo yageze muri Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD).
Iyi banki yayiguzemo imigabane binyuze mu kigega cye cyitwa African Development Corporation [ADC], ariko nyuma aza kuyigurisha.






Loading comments...
Tanga igitekerezo