Rwanda Cultural Fashion Show (RCFS) ni igikorwa cyo kwerekana imideli yo mu Rwanda rwo hambere ndetse n’imyenda ikorerwa imbere mu gihugu. Yatangiye mu 2013 ifite intego yo guteza imbere abahanzi bakora imideli ndetse n’abanyamideli bayerekana.

Ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, biteganyijwe kuzabera muri Kigali Cultural Village ahahoze hitwa Camp Kigali. Byaherukaga guhembwa nk’ibiteza imbere abakora ibikorerwa imbere mu gihugu mu bihembo bya Made In Rwanda Awards.

Abategura ibi birori batangaje ko hatumiwe abahanzi b’imideli basanzwe bafite ubuhanga bwihariye mu bihugu bitandatu, Kenya, Ghana, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Uganda, Burundi hakiyongeraho abo mu Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion Show, Ntawirema Celestin yavuze ko ku ruhande rwabo nk’abategura igikorwa bamaze gushyira ibintu byose ku murongo hakaba hasigaye umunsi nyir’izina.

Yagize ati “Urebye imyiteguro igeze kure, abanyamideli bazaturuka mu mahanga bazatangira kugera mu Rwanda guhera tariki ya 4 Nzeri, naho abanyamideli bazerekana imyenda bamaze iminsi mu myitozo kandi iri kugenda neza. N’ahazabera igikorwa harateguwe, ikipe ishinzwe gutegura aho abanyamideli baziyerekanira yashyize byose ku murongo.”

Abanyamideli bazerekana imyambaro bose hamwe ni 36, biganjemo abasanzwe babikora mu Rwanda hakabamo umwe wo muri Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(1) ndetse n’Abarundi babiri.

Abakobwa babaye Miss Heritage w’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2014 kugeza ubu bazitabira iki gikorwa, hakiyongeraho umuhanzi gakondo Jules Sentore uzasusurutsa ibirori.

Iki gikorwa kizatangira saa kumi n’ebyiri[18h00] kugeza saa yine z’ijoro[22h00]. Kwinjira bizaba ari amafaranga 10,000 mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 25,000 Frw ugahabwa ikirahure cy’umuvinyu.