Swangz Avenu ibarizwamo; Vinka, Azawi, Winnie Nwagi, Elijah Kitaka, Zafarani, na Joy Good. Bari mu myiteguro yo kwerekeza muri Zanzibar ari naho bazatunganyiriza iyi album.
Abahanga mu gutunganya indirimbo muri Tanzania bazakora kuri uyu mushinga utegerejwe n’abakunda umuziki wa Uganda.
Ni amakuru yahamijwe na Benon Mugumbya uri mu batangije Swangz Avenue. Abinyujuje ku mbuga nkoranyambaga yasobanuye ko iyo album izaba iriho abahanzi bazwi cyane mu muziki wa Uganda.
Ati “Swangz All Star Album izaba ihuriyeho abahanzi bacu bose bafatanyije n’abandi bamaze igihe mu muziki wa Uganda. Ni ubwa mbere bigiye gukorwa kuko nta yindi 'label' yigeze ikora umushinga mugari wo guhuza abahanzi. Mu Ukwakira 2024 nibwo 'album' izajya hanze”
Ku rundi ruhande ariko Julius Kyazze, Umuyobozi wa Swangz Avenue, yavuze ko iriya album izatanga umukoro ku bufatanye bw’abahanzi muri Uganda.
Ati “Iyi album izerekana ko ubufatanye ari bwo bukenewe mu guteza imbere umuziki wa Uganda. Umuziki ni intwaro y’ubumwe ku baturage ba Uganda.”
Swangz Avenue imaze imyaka irenga 15 ifasha abahanzi bo muri Uganda, yitegura gufungura amashami muri Kenya na Ghana. Ni Label ifite ishami ritunganya amashusho ryitwa Swangz Films.
Reba zimwe mu ndirimbo z’abahanzi bo muri Swangz Avenue






Loading comments...
Tanga igitekerezo