Mu ijoro ryo ku wa 21 Mutarama 2026 ni bwo Alyn Sano yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abafite aho bahuriye na muzika yitwa ‘NAMM Show2026’ yaberaga muri Leta ya California.

Iyi nama mpuzamahanga Alyn Sano yitabiriye yatangiye ku wa 20-24 Mutarama 2026, gusa ibikorwa by’imurikabikorwa byo byabaye ku wa 22-24 Mutarama 2026.

Ni inama yari iri kuba ku nshuro ya 125, iri no kwizihiza imyaka 50 ishize itangiye kubera mu Mujyi wa Anaheim kuri ubu ikazaba ibera ahitwa ‘Anaheim Convention Center’.

Alyn Sano ni we wenyine wari uhagarariye Afurika mu cyiciro cy’abaririmbyi bitabiriye iyi nama ngarukamwaka, igikorwa cyamuhesheje gukomeza kuzamura izina rye mu muziki.

Urugendo rwe yarusoresheje igitaramo gikomeye yakoze ku munsi wa nyuma w’iyo nama mpuzamahanga.

Mu gitaramo cye cyabereye muri Anaheim Convention Center, Alyn Sano yaririmbye indirimbo ze zanyuze benshi zirimo “Turn It Up” iri mu njyana ibyinitse cyane.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE , Alyn Sano yagize ati “Sinari ndi kuririmba indirimbo gusa. Nari nitwaje u Rwanda, mu byumba aho umuziki ari ururimi rusange. Kubona abari aho b’abanyamwuga, bahita banyumva, baririmbana nanjye, bagasigara bashaka kuganira nanjye nyuma y’igitaramo, byari ibintu bikomeye cyane. Byanyeretse ko injyana zacu n’inkuru zacu zigera kure igihe ziva ku mutima.”

Abajijwe icyo bisobanuye kuri we kuba ari we Munyafurika wenyine witabiriye NAMM Show 2026 ari umuririmbyi, yagize ati “Kuba ndi umuhanzi rukumbi uhagarariye Afurika, kandi nkaba mva mu Rwanda ni intambwe ikomeye cyane.”

“Si ibyanjye jyenyine, birenze njye. Ni ugufungura imiryango ku bandi bahanzi bose b’Abanyafurika, by’umwihariko abo mu Rwanda.”

Mu bidasanzwe byaranze uru rugendo rwa Alyn Sano, harimo ibiganiro yagiranye n’itsinda The Renaissance Orchestra hamwe na J Black, bazwi mu guhuza umuziki wa kera n’uw’iki gihe (orchestral strings) n’injyana za hip-hop na R&B binyuze mu buryo bise “Up the Score”.

Iyi mikoranire igaragaramo amahirwe yo kuvamo umuziki udasanzwe mu minsi iri imbere.

Alyn Sano yavuze ko bahise bumvikana vuba cyane guhuza injyana akora n’umuziki w’aba bahanzi bamamaye.

Ati “Abafana bazategereze umuziki uzaba uri ku rundi rwego, w’igihe kirekire. Si indirimbo gusa, ahubwo ni ubunararibonye bwuzuye.”

Uretse ibitaramo, Alyn Sano yamaze iminsi ye muri NAMM Show yiga ku mpinduka nshya mu ikoranabuhanga ry’umuziki n’imyidagaduro.

Biri gukorwa binyuze mu guhuza ubudasa bw’umuziki wifashisha ibikoresho bya kera n’ikoranabuhanga rigezweho. Yavuze ko ko ari ubumenyi yifuza kuzazana no gusangiza urwego rw’abahanzi mu Rwanda.

Nyuma yo gusoza urugendo rwe muri NAMM Show, Alyn Sano ashyize imbere imishinga ikomeye yo mu 2026, irimo ibitaramo mpuzamahanga n’ibihangano bishya azakorana n’abandi bahanzi, bigamije guhuza umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba n’uw’abandi bakomeye ku Isi.

Kanda hano urebe indirimbo Alyn Sano aheruka gushyira hanze yise “Turn It Up”

Alyn Sano ni we muhanzi rukumbi wo muri Afurika witabiriye NAMM
Alyn Sano aheruka guhura na  J Black uri mu bahanzi bakomeye
Alyn Sano akubutse muri  NAMM 2026
Alyn Sano yahuye na The Renaissance Orchestra, itsinda mpuzamahanga rigizwe n’abacuranzi b’inzobere
Alyn Sano yaririmbye muri NAMM Show2026

Alyn Sano yari yerekeje muri Amerika mu nama ikomeye yakoreyemo ibikorwa bitandukanye bijyanye na muzika