P-Fla ni we wabanje gushotora Bull Dogg ubwo yakoraga indirimbo irimo ibitutsi bikomeye binibasira ababyeyi ba mugenzi we. Undi ntiyabyihanganiye na we ajya muri studio aririmba atuka byeruye uyu muhanzi n’abo akomokaho bose.

Izi ndirimbo zumvikanamo amagambo yabo bwite batukana ku babyeyi ndetse hari aho P-Fla yise mugenzi we ‘Interahamwe’.

Nta mazima azwi zifite, ntizacuranzwe kuri Radiyo gusa zasakajwe ku mbuga za internet n’ubu zumvikana kuri YouTube.

P-Fla na Bull Dogg, bombi ni abagabo bafite abana. Nubwo batukanye bagashyiramo n’ababyeyi babo, aba baraperi bombi bemeye kwiyunga ndetse basaba imbabazi abo zakomerekeje bose.

Mu kiganiro na Sunday Night, Bull Dogg na P-Fla bavuze ko basanze barahubutse bityo basabana imbabazi ndetse bisegura ku muntu wese byagizeho ingaruka.

BullDogg ati “Njye na P-Fla twiyunze ubu nta kibazo dufitanye, twasanze ari abantu bari babyihishe inyuma gusa natwe ibyo twakoze twarahubutse ntabwo byari bikwiye.”

P Fla yunga mu rya mugenzi we ati “Nibyo ziriya ndirimbo ntabwo twari dukwiye kuzikora kuko ntacyo zatumariye. Nta nyungu zatuzaniye ahubwo zatumye dufatwa nabi imbere y’abantu kandi turabyicuza.”

Biyemeje gukorana indirimbo igaragariza abantu ko umwuka ari mwiza hagati yabo. Ni indirimbo izaba yiganjemo amagambo asaba imbabazi nk’uko babyemeza.

Muri Gashyantare 2015, P-Fla na Bull Dogg nabwo bakoranye indirimbo y’ubwiyunge nyuma y’uko hari hashize imyaka ine barebana ay’ingwe. Icyo gihe bombi bavuze ko batazatatira igihango cy’ubumwe bagiranye ariko budacyeye kabiri bongera kugirana amahari.