Riderman yavuze ko atari yo yonyine ahubwo hari n’izindi z’uyu muhanzi yakoze mu buryo bwo kwishimisha bikarangira ashyize iyi ya mbere hanze.

Riderman yabwiye IGIHE ko yagize igitekerezo cyo gusubiramo zimwe mu ndirimbo za King James nyuma yo kumva Drill zo mu Bwongereza.

Ati “Gusubiramo zimwe mu ndirimbo za King James byaje maze kumva zimwe muri Drill zo Bwongereza zirimo ‘ama-samples’. Mpita numva nshatse kubikora ariko nkoresheje iz'iwacu.”

“Kuko nsanzwe nkunda indirimbo za King James kandi ari inshuti yanjye ku buryo yabyumva vuba nahise nkoresha zimwe mu ndirimbo ze.”

Yavuze ko atigeze abwira King James ko agiye gusubiramo indirimbo ze, ahubwo yazimwumvishije zirangiye.

Ni ibintu byatunguye King James ariko biramushimisha cyane nk’uko Riderman abihamya. Ati “Cyane cyane iyitwa ‘Kuko Turi Kumwe’ yumvise uko nayikoze ahita ambwira ngo ‘iyo ni iyawe kuva kera’ kubera ukuntu asanzwe azi ko nyikunda sana.”

Yakomeje avuga ko ateganya gushyira hanze amashusho y’iyi yashyize hanze, ariko adateganya gushyira hanze vuba izindi ndirimbo za King James yasubiyemo.

Ati “Mu by’ukuri nazikoze nishimisha! Ntabwo byari muri gahunda kuzisohora. Ahubwo bamwe mu bazumvise ni bo bampatiye kugira iyo nsohora, sinzi neza ko nzashyira hanze izindi!”

Yabajijwe niba bitari kuba byiza iyo afatanya na Zuba Ray na we uheruka gusubiramo “Ese Warikiniraga?”, avuga ko igitangaje bisa nk’aho byahuriranye.

Gusa agaragaza ko yayumvise yaramaze gukora izi ndirimbo. Ikindi ni uko uyu muraperi we yahimbye amagambo mashya akifashisha ‘Chorus’, mu gihe Ray we yayisubiyemo yose.

Iyi ndirimbo Riderman yavuze ko yakozweho mu itunganywa ry’amajwi yayo na Kina Beat, FirstBoy na Evydecks.

“Ese Warikiniraga?” ni imwe mu ndirimbo za King James zakunzwe. Iyi ndirimbo iri mu njyana ituje yagiye hanze mu 2012.

Umva indirimbo ya King James, Riderman yahyize muri Drill

Riderman yashyize hanze ‘Ese Warikiniraga?’ ya King James, mu gihe yaherukaga gukorana na Yvanny Mpano iyo bise ‘Indani’

Riderman yasubiyemo indirimbo King James amaze imyaka 14 ashyize hanze ariko ayikora ari 'Drill music'