Diddy yari akatiye igifungo cy’imyaka ine n’amezi abiri muri gereza bihwanye n’amezi 50. Yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano no gufata ku ngufu,
Yari kuzarangiza iki gihano hagati muri 2028 ariko iki gihe kimaze kwigizwa imbere inshuro nyinshi.
Bwa mbere iyi tariki yari yigijwe imbere ishyirwa 4 Kamena 2028, irongera irimurwa ishyirwa ku wa 25 Mata 2028. Ubu yashyizwe ku wa 23 Gashyantare 2028.
Yatawe muri yombi muri Nzeri 2024 ahamywa ibyaha yashinjwaga muri Nyakanga 2025. Uyu muraperi yamaze ibyumweru bine abiburana ariko birangira abihamijwe n’inkiko.
Umunyamategeko we yavuze ko igifungo ari kugikoresha neza agororoka.
Yanavuze ko Diddy abeshyerwa n’abavuga ko yafatiwe muri gereza ari kunywa ibiyobyabwenge.
Ku wa 30 Ukwakira 2025 Diddy yakuwe muri gereza ya Metropolitan Detention Center iherereye i Brooklyn mu Mujyi wa New York ajyanwa mu ya FCI Fort Dix, i New Jersey, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abanyamategeko be basabye ko yahindurirwa iyi gereza afungiwemo ubu kubera ubuzima bubi bwaho no kuba haboneka ibiyobyabwenge ariko biba iby’ubusa arahagumishwa.






Loading comments...
Leave a comment