{Indamutsa Gigh Françoise ni Umunyarwandakazi watsindiye kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga “Miss Supranational” ry’uyu mwaka riteganyijwe kuzabera muri Poland Tariki 15 Nzeri 2012, gusa ntakiruserukiye, ahubwo yasimbuwe na Simbi Sabrina.}
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bategura igikorwa cyo gutoranya abaserukira u Rwanda muri aya marushanwa (Miss Supranational), Uwimbabazi Sandrine yatangaje ko Indamutsa atakibashije guserukira u Rwanda kubera impamvu ze bwite.
Yagize ati: “Indamutsa nta gihagarariye u Rwanda kubera impamvu ze bwite, bityo nk’uko amategeko y’irushanwa abivuga yagombaga gusimburwa n’igisonga cye cya mbere ari we Simbi Sabrina.”
Abajijwe ku bivugwa ko yaba yabuze ibyangombwa byo kuzerekeza muri Poland Tariki 28 Kanama kugira ngo azatangire imyitozo, Uwimbabazi yasubije agira ati: “Oya rwose nta kibazo cy’impapuro (ibyangombwa) afite, Sabrina yadutangarije mbere ko afite ibindi byihutirwa azakora bitatuma abasha kubona umwanya wo kuba ari muri Pologne guhera ku itariki 28 Kanama kugeza tariki 15 Nzeri 2012. ”
Simbi Sabrina ni Umunyarwandakazi w’imyaka 23 y’amavuko, areshya na metero imwe na sentimetero 78, arangije kaminuza mu ishami ry’itumanaho (communication). Ubu niwe uzerekeza muri Poland Tariki 28 kanama, akazahagararira u Rwanda mu irushanwa “Miss Supranational” ry’uyu mwaka, rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya kane.


Hejuru ku ifoto: Indamutsa Gigh wari watoranijwe guhagararira u Rwanda muri "Miss Supranational"




Loading comments...
Tanga igitekerezo