Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2024 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu habereye igitaramo cyitwa ’Toxxyk Experience’ cyaririmbyemo Logan Joe, Chriss Eazy na Ish Kevin wakuwe ku rubyiniro shishi itabona nyuma y’uko ibyuma bicuranga umuziki bicomowe.
Hari Saa Yine n’igice ubwo igitaramo cyajemo kidobya mu gihe abagiteguye bari bafite impapuro zo gucuranga kugeza Saa Sita z’ijoro.
Ubusanzwe amasaha yo gufunga ibitaramo muri Weekend ni Saa Munani ariko isaha ya saa Yine ikomeje kuba icyita rusange ku bajya kurira amafaranga yabo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ni ikibazo gihuririweho na buri wese ugerageje kujya gukorerayo ibitaramo. N'ubundi ibyabaye kuri DJ Toxxyk bisa neza n'ibyabaye kuri DJ Marnaud wari wahateguriye ibitaramo yise ’Gisenyi Long Weekend’ mu ijoro ryo ku wa 30 Kamena no ku itariki 1 Nyakanga 2024.
Chella wari wavuye muri Nigeria, inzego z’umutekano zamufungiyeho igitaramo adatanze ibyishimo bisendereye ku bitabiriye ’Gisenyi Long Weekend’. Ni umuhanzi ugezweho mu ndirimbo Nyash na Nyash.
Abategura ibitaramo bavuga ko ari ibintu bibateza igihombo kuko baba bishatsemo amikoro bakajyana abahanzi, aba DJs bagezweho ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu nyamara bikarangira isaha ya saa Yine ibaye imbogamizi dore ko abantu ari bwo baba batangiye kuryoherwa n’umuziki uvanze n’akayaga ka kiriya kiyaga.
Hari abashoramari bananijwe burundu bahitamo kutazongera gutekereza ikiyaga cya Kivu. Urugero ni Kivu Fest itegurwa na Intore Bruce, kuri iyi nshuro yabereye i Kigali.
Abasesengura bavuga ko mu gihe ababishinzwe i Rubavu batagira icyo bakora, abategura ibitaramo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bazakomeza kuhatera umugongo.
Amakosa mu mitegurire y’ibitaramo by’i Rubavu











Loading comments...
Tanga igitekerezo