Mu itangazo ryatangajwe mu kinyamakuru The Wall Street Journal, Ye yavuze ko impanuka yamusigiye ibibazo mu bwonko (frontal-lobe damage) bitigeze bisuzumwa hakiri kare, bigira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe, byaje no gutuma asanganwa indwara ya ‘bipolar type-1’.

Yanditse ati “Ikintu giteye ubwoba cyane kuri iyi ndwara ni uburyo ikubwira igushuka ikakubwira ko udakeneye ubufasha. Igatuma utabona neza ukuri, ariko wumva wizeye ko wumva byose. Wiyumva ufite imbaraga, wiyizeye, kandi ntacyaguhagarika. Natakaje guhuza n’ukuri. Ibintu byarushijeho kuba bibi uko nageragezaga kwirengagiza ikibazo. Navuze kandi nakoze ibintu byinshi nicuza cyane.”

Yakomeje avuga ko nubwo ibyo byose atabihakana, bitagomba kuba urwitwazo rw’ibyo yakoze, ashimangira ko atari Umu-Nazi cyangwa umuntu wanga Abayahudi.

Ati“Sindi Umu-Nazi kandi ntabwo ndi umuntu wanga cyangwa uhembera ivangura n’urwango byibasira Abayahudi. Nkunda Abayahudi.”

Mu itangazo rye, Ye yanagarutse ku muryango w’Abirabura, avuga ko ari wo shingiro ry’icyamugize uwo ari we.

Ati “Umuryango w’Abirabura ni ishingiro ridashidikanywaho ry’uwo ndi we. Mumbabarire kuba narabatengushye. Ndabakunda.”

Ibi bibaye mu gihe Ye yigeze guteza impaka zikomeye mu 2018, ubwo yabwiraga TMZ ko kuba Abirabura barabaye abacakara muri Amerika imyaka 400 byumvikana nk’“amahitamo.”

Mu 2022 na bwo uyu muhanzi wamamaye muri hip-hop yagaragaye yambaye umupira wanditseho “White Lives Matter” mu gitaraganya cy’imideli cya Yeezy cyabereye i Paris.

Mu myaka yakurikiyeho, yagiye agira imyitwarire n’imvugo byamaganywe cyane, birimo kugurisha imyenda irimo ibimenyetso by’Abanazi, gutangaza amagambo asebya Abayahudi ndetse no gusohora indirimbo yise “Heil Hitler” mu 2025 yasingizaga Hitler.

Si ubwa mbere Ye asabye imbabazi. Mu Ugushyingo 2025 , yasabye imbabazi umuryango w’Abayahudi mu nama yagiranye na Yoshiyahu Yosef Pinto uri mu Bayahudi bavuga rikijyana mu bijyanye n’iyobokamana, anongera no gusaba imbabazi ku magambo yavuze ku bucakara mu kiganiro yagiranye na radiyo WGCI i Chicago mu 2018.

Kanye West yasabye imbabazi avuga ko afite ihungabana ryatewe n’impanuka y’imodoka