U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi basaga miliyoni.
Ni muri urwo rwego ‘Rwanda Komera’ ari indirimbo Sherrie Silver yashyize hanze afatanyije n’abana bari mu muryango we wa Sherrie Silver Foundation, bagamije gutanga ubutumwa bw’ihumure buhumuriza Abanyarwanda muri ibihe byo Kwibuka.
Sherrie Silver avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kugira ngo bakomeze Abanyarwanda muri ibi bihe ndetse no kuzirikana aho u Rwanda rwavuye.
Yagize ati “Tariki ya 7 Mata 2024, twatangiye igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30. Indirimbo ‘Rwanda Komera’ ya Sherrrie Silver Foundation yakozwe kugira ngo ikomeze kandi itange ihumure mu Banyarwanda muri ibi bihe.”
“Iyi ndirimbo iravuga uburyo u Rwanda rwavuye kure, imbaraga z’urukundo, kubabarira ndetse no kuzirikana abagifite intimba y’aya mateka.”
Amashusho y’iyi ndirimbo yagaragayemo ibyamamare bitandukanye byo hirya no hino ku Isi nk'Abanya-Nigeria Orezi na Kenneth Omeruo, umuhanzi wo muri Canada, Ariel Fitz, Umuyobozi wa ALU, Fred Swaniker na Tuma Basa ukorera kuri YouTube.
Muri iyi ndirimbo kandi harimo ibyamamare byo mu Rwanda nka Chris Eazy, Massamba Intore, Alyn Sano n’abandi.







Loading comments...
Leave a comment