Ibi byabereye mu Mudugudu w’Amabumba mu Kagari ka Kinyonzo mu Murenge wa Kazo w’Akarere ka Ngoma.
Iki kibazo cyatangiye tariki ya 8 Kamena ubwo inka yipfushaga bikekwa ko irwaye indwara y’ubuganga ndetse ihita inatabwa.
Muri iryo joro abaturage 25 bahise bajya kuyitaburura barayirya, bamwe kuva tariki ya 14 bahita bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi batangira kujyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Kanzayire Consolée, yabwiye IGIHE ko hari icyorezo cyateye cy’ubuganga muri uyu Murenge aho kimaze kwica inka 19, abaturage bajyanywe kwa muganga bakaba barariye ku nka yari yatabwe.
Ati “Hari inka rero yipfushije muri uwo mudugudu, ipfa ifite ibimenyetso by’icyorezo cy’indwara y’ubuganga. Nk’uko bisanzwe iyo inka yipfushije ntabwo iribwa barayitaba, abandi na bo barayitabye maze abaturage bagera kuri 25 barifata barabyuka bajya kuyitaburura barayirya, amakuru babanje kuyahisha ariko ibimenyetso ntibyakwihishira.’’
Gitifu Kanzayire yakomeje avuga ko abantu icumi ari bo bagaragaje ibimenyetso ku buryo bugaragara, ubuyobozi burabafata bubajyana kwa muganga aho abagera kuri batandatu bajyanywe ku Bitaro bya Kibungo, umwe ahita yitaba Imana mu gihe abandi bane bari kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Kazo.
Kanzayire yasabye abaturage kwigengesera bakirinda kurya ibyo babonye kuko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo n’urupfu, anabasaba gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibibazo bitaraba.
Ubuyobozi buvuga ko bukomeje gukingira amatungo yuza hirya no hino muri uyu murenge mu kurwanya iyi ndwara yibasiye inka.






Loading comments...
Leave a comment