{Mu minsi mike ishize umuraperi PFLA yashyize hanze indirimbo yise Turiho kubera Imana yumvikanamo itangazo ribika urupfu rwa mugenzi we Jay Polly , ibintu byababaje benshi haba nyir’uguhururizwa n’abafana be . }

Itangazo PFLA yatanze abika Jay Polly riragira riti,{ “Umuryango wa Gasana Theo uramenyesha inshuti n’abavandimwe ko umusore wabo Tuyishime Joshua (Jay Polly) yaraye avuye ku bintu muri iri joro ryakeye mu bitaro bya Muhima . Bikaba bimenyeshejwe by’umwihariko umuryango wa Munyaneza Safari n'Uwamariya Solange. Umuhango wo gushyingura ukazabera mu irimbi rya Rusororo i saa munani. Abagize ibyago mukomeze kwihangana."}

Pfla ahamya ko Jay Polly ari umugambanyi

Muri iri tangazo yashyize mu ndirimbo ye, PFLA amenyesha imiryango n’abavandimwe ba Jay Polly kwitabira umuhango wo kumushyingura nyamara akiri muzima . Mu kiganiro IGIHE yagiranye na PFLA abazwa impamvu nyamukuru yatanze iri tangazo rivuga urupfu rwa Jay Polly yasobanuye ko atari mugenzi we yashakaga kuvuga .
UMVA IGICE CY'IYI NDIRIMBO PFLA ABIKAMO JAY POLLY
PFLA avuga ko , kuba Jay Polly yarumvise iyi ndirimbo agasanga ari we itangazo rireba ngo ni kimwe mu bimenyetso bimwereka ko uyu muraperi adateze kuzagira amahoro ku Isi kubera ubuhemu yakoreye inshuti ze .

Pfla ati, {“ Muri Intro y’indirimbo harimo amazina Joshua Tuyishime ariko ntabwo nari nzi ko ari Jay Polly. Muri iki gihugu harimo ba Tuyishime Joshua benshi kandi sinzi n’amazina ya Jay Polly . Ikinshimishije ni uko ubutumwa buri mu ndirimbo yasanze ari we bureba . Njye nandika indirimbo sinatekerezaga Jay Polly, icyo ni kimwe mu bimenyetso binyeretse ko ubuhemu yakoze buzakomeza kumubuza amahoro”}

Abajijwe impamvu yita Jay Polly umuhemu, PFLA yagize ati, {“Nkubwije ukuri tudaciye ku ruhande, nyuma yo kuva muri Tuff Gang nshengurwa cyane no kubona level(urwego) Jay Polly agezeho . Biriya byose yabigezeho kubera conspiracy, propaganda . Ibyo yagezeho byose ni inyungu za Tuff Gang yagiye yiba mu gihe twari kumwe , kera twarasangiraga, twagabanaga inyungu tubonye nk’abavandimwe ariko Jay Polly atubera igisambo”}

PFLA ngo yavuye muri Tuff Gang kubera Jay Polly

Uyu muraperi kandi, yemeza ko impamvu nyamukuru yamuvanye muri Tuff Gang ari ubugambanyi bwa Jay Polly . By’umwihariko, PFLA ngo ntateze kuzibagirwa igihe Tuff Gang yabonye manager wabahaga amafaranga Jay Polly kabaca ruhinga nyuma akagenda ayanyereza gahoro gahoro kugeza ubwo iri tsinda ryacitse intege.

Ati, {“Jay Polly yagiye agambanira abantu cyane, Tuff Gang twigeze kubona manager atwemerera amafaranga menshi Jay abyivurugutamo arayaturya . Green P, Bull Dogg na Fireman ibyo barabizi nubwo batinya kubivuga ariko njyewe sinahisha ukuri .”}

Kubera ikibazo gikomeye bafitanye, Pfla ngo ntateze kuzihanganira kureka uyu mugenzi we ngo agire amahoro mu gihe cyose azaba akiri ku isi .

Ngo igihe PFLA azaba agihumeka umwuka w'abazima ntazemera ko Jay Polly agira amahoro .

Ati, {“Nta na rimwe Jay Polly azigera aba umwami wa Hip hop mu Rwanda, ntazigera agira icyo ageraho PFLA ngihumeka umwuka w’abazima . Nubwo ntatwara imodoka ihenze cyangwa sinjye muri izo Guma Guma nzahora ndenze Jay Polly kuko n’amateka yacu si amwe . Burya iyo uhemutse ntushobora kuzagira amahoro ku isi, Jay Polly nzamuguma mu mutwe nk’isereri .Ubuhemu bwose yakoze, ubugambanyi yakoreye Tuff Gang n’abandi bantu bizahora bimuvuza induru mu mutwe kugeza apfuye”}

Ku ruhande rwa Jay Polly, avuga ko nta mwanya afite wo kugira ikintu asubiza Pfla ahubwo ngo ikimuhangayikishije ni ugukora icyamuteza imbere gusa .