Nk’uko le Figaro dukesha iyi nkuru ibivuga, Schwarzenegger yagombaga kwitabira iyi nama nk’uwahoze ayobora Leta ya California ariko we yanga ubu butumire ahitamo kwigumira i Los Angeles akora ibikorwa byo kumenyekanisha filimi ye yitwa ‘Terminator: Genisys’.

Schwarzenegger usanzwe amenyereweho guha agaciro ibikorwa bijyanye no kwita ku mihindagurikire y’ikirere ni umuyobozi w’ishyirahamwe ryitwa R20 rirwanya iyangirika ry’ikirere , riharanira igabanuka ry’ibyuka byoherezwa mu kirere ku bufatanye n’abayobozi b’ibanze mu bihugu byose.

Mu 2014 Arnold Schwarzenegger yakiriwe na François Hollande aho bareberaga hamwe ibijyanye n’inama ku bidukikije iteganyijwe m’Ukuboza 2015 i Paris mu Bufaransa, inama izarebera hamwe uburyo ibihugu byafatanya ikirere ntikirenze ubushyuhe bwa dogere serisiyusi ebyiri(2°C).