Umuhango wo gusaba, gukwa no kwakira abatumiwe yabereye umunsi umwe ku tariki 01 Nyakanga 2024 i Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye mu itorero rya EPR Kanombe.
Ubukwe bwa Dc Clement bwitabiriwe n’abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo abahanzi; Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Shemi baririmbiye abageni mu gihe cyo kwiyakira.
Ku rundi ruhande ariko yashyigikiwe n’abarimo, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, Jado Kabanda nyiri Isibo Fm na Isibo Tv na Isimbi Model uzwi ku mbuga nkoranyambaga.
Hari kandi umuhanzi ubifatanya n’ishoramari ryo kugura no kugurisha amazu n’ibibanza Ujekuvuka Marchal, umuhanzikazi Bwiza, abanyamakuru nka Mutesi Scovia, Fatakumavuta bakorana mu kiganiro Isibo Radar na Fuadi uzwi mu itangazamakuru ry’imikino.
Si abo gusa kuko hari umusizi Rumaga Junior, Bahavu Usanase Jeannette n’umugabo we, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, umunyarwenya Fally Merci wari no mu bamwambariye, ababyinnyi Jojo Breezy na Divine Uwa, ndetse n’abandi batandukanye.
Umuhango wo kwakira abatumiwe wayobowe na Lion Manzi uzwi mu myidagaduro yo mu Rwanda dore ko yanabaye umuhanzi, umunyamakuru ubu akaba ari umushyushyarugamba.



















Loading comments...
Tanga igitekerezo