Doctall Kingslay mu mashusho yafashe atebya yagize ati “Nshuti Banyarwanda, ntabwo ndi umunyapolitiki ariko reka mbabwire muzatore uzabagirira akamaro. Nk’Umunyarwanda wese, muzatore umuyobozi uzagirira akamaro ibiragano biri imbere.”

Doctall Kingslay yafashe ayo mashusho yambaye ingofero iriho ‘PK’ impine y’amazina ya Paul Kagame.

Uretse ingofero, yari anambaye ishati iriho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi mu kwerekana ko na we ashyigikiye uyu muryango wanatanze Perezida Kagame nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Uyu munyarwenya ntasiba gutebya yerekana uburyo u Rwanda rwateye imbere, agashima ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Ibi byatumye IGIHE yifuza kumenya imvano y’urukundo akomeje kwereka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, maze mu kiganiro cyihariye duherutse kugirana ahamya ko arukomora kuri Perezida Kagame.

Yagize ati “Mvugishije ukuri, ntabwo ari impanuka cyangwa amahirwe kuba nisangamo u Rwanda, nahoze ndi umufana kandi nkanakunda cyane Paul Kagame n’amahame ye. Uramutse urebye nka konti ye ya Instagram n’ibiba bikubiye ahatangirwa ibitekerezo, wahasanga ibyanjye mu myaka ya za 2020. Imiyoborere ye n’ishyaka ryo guteza imbere u Rwanda, bigaragaza ubwigenge nyakuri kandi bigatanga n’umukoro ku bindi bihugu bya Afurika.”

Doctall Kingsley ahamya ko nubwo ataba muri politike cyane ariko afata Perezida Kagame nk’umuyobozi w’icyitegererezo muri Afurika.

Umunyarwenya Doctall Kingslay ’Ntakirutimana’ yasabye Abanyarwanda gutora Paul Kagame
Umunyarwenya Doctall Kingslay ’Ntakirutimana’ ntasiba kugaragaza urukundo akunda u Rwanda