Ibi bikubiye mu butumwa The Ben yageneye Bruce Melodie, amuteguza ko bitazamworohera mu bitaramo basigaje guhuriramo i Nyamata mu Bugesera ndetse n’i Rubavu.

Hari mu kiganiro cyihariye The Ben yagiranye na IGIHE nyuma y’igitaramo cya ‘Summer Country Tour’ yahuriyemo na Bruce Melodie.

The Ben yagize ati “Yambarire gutsinda umwana w’abandi, kuko ibyabaye i Nyagatare bishobora kuba bitaramuguye neza nubwo nabonye yiteye akanyabugabo […] by’umwihariko i Rubavu ho yitegure cyane. Bruce Melodie ni umuhungu wanjye, ashyiremo imbaraga kurusha izo ari gushyiramo kandi nizeye ko azahanyurana umucyo.”

Byitezwe ko The Ben, Bruce Melodie, Kitoko na Bwiza bazakomereza ibitaramo bya ‘Summer Country Tour’ mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 no mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, ari na bwo bizasozwa.

Ku rundi ruhande, aba bahanzi batangiriye ibi bitaramo mu Karere ka Musanze, bakomereza i Nyagatare aho bongeye kwandika amateka y’igitaramo cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi bishyuye amatike yo kwinjira.

The Ben yavuze ko yishimiye kongera gutaramira i Nyagatare nyuma y’imyaka 17, cyane ko yaherukagayo mu 2009 agitangira umuziki, nubwo ku rundi ruhande ataburaga kujyayo gusura umuryango we.

Nubwo yemeza ko yitwaye neza kurusha Bruce Melodie, The Ben yavuze ko yishimiye uko bose bitwaye.

Ati “Bruce Melodie, uretse kuba ari murumuna wanjye, ntabwo dukora ibintu kimwe. Mu yandi magambo, yakoze ibyo agomba gukora abishyira ku rwego rwiza. Abantu babishyira mu guhatana ni ababishakamo ‘content’, ariko twe turushanywa mu kuzamura uruganda […] tuvuze kubyinisha abafana cyane navuga ko ari njye witwaye neza, ariko tuvuze kuririmba neza no kwitwara neza ku rubyiniro, nibaza ko twese twakoze neza.”

The Ben ntiyemeranya n’abamuhanganisha na Bruce Melodie mu buryo bushobora gukurura impaka n’urwango hagati yabo.

Ati “Sinshaka ko abantu bumva ko twaba twangana. Duhanganye mu muziki, ariko ntabwo turi abanzi. Bruce Melodie ni inshuti yanjye nubwo tudahuza kenshi. Nifuza ko ihangana ryacu ryafasha gusunika iterambere ry’imyidagaduro, cyane ko ryatanze akazi ku rubyiruko rukora muri ibi bitaramo ndetse n’abafana bakomeje kuryoherwa n’ibyishimo.”

Ku rundi ruhande, The Ben yateguje abakunzi be b’i Nyamata igitaramo cyiza, ariko avuga ko i Rubavu azahakorera ibidasanzwe.

Ati “I Nyamata tubajyaniye ibintu bikomeye cyane, naho i Rubavu ngira ngo simperukayo tubashyiriye igitaramo gikomeye cyane. I Rubavu ho mpafite amateka akomeye […] ni ahantu nkunda kandi ngira inshuti nyinshi. Ndatekereza ko hazaba hateye ubwoba.”

The Ben yasabye abafana be n’aba Bruce Melodie kwakira ibi bitaramo nk’ibigamije gutanga ibyishimo mu Banyarwanda aho kubatanya, abakangurira gufana ariko birinda guhutazanya.

The Ben akiva mu bitaramo i Nyagatare yahise ajya kuruhukira mu rwuri rw'iwabo
The Ben ahamya ko yavuye i Nyagatare yitwaye neza mu gitaramo 'Summer Country Tour'
The Ben yateguje Bruce Melodie, amusaba kwitwara neza mu bitaramo bagiye guhuriramo i Bugusera n'i Rubavu
The Ben yari yongeye gutaramira i Nyagatare nyuma y'imyaka 17 cyane ko yaherukaga kuhakorera igitaramo mu 2009