Abinyujije mu butumwa, inyandiko, imiririmbire n’igikundiro yagize, Jay Polly yagize uruhare mu kwereka Abanyarwanda ko iyi njyana ishobora gukorwa kandi igatanga umusaruro mu buryo bufatika.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu babanye na Jay Polly bagaruka ku rwibutso bamufiteho kuri uyu munsi, dore ko iyo aza kuba akiriho yari kuba yujuje imyaka 37 y'amavuko.

Jay Polly yabyaranye n’abagore babiri barimo Afsa Nirere ‘Fifi’ wamubyariye imfura.

Ku munsi w’amavuko w’umugabo we yabwiye IGIHE ko urwibutso ahorana ari umwana w’umukobwa babyaranye n'icyubahiro yamuhesheje kuko yatumye yitwa umubyeyi.

Ati "Nta rwibutso rurenze Cristal Nargis Iriza. Jay Polly yari umuntu w’agaciro waje mu buzima bwanjye akampindurira irangamimerere, ubu ndi umubyeyi. Ni icyubahiro mugomba.”

Fifi yasobanuye ko ku itariki 5 Nyakanga 2020 ari wo munsi wa nyuma Jay Polly yamusanze mu rugo ari kumwe n’umwana noneho, asanga yamuteguriye impano ahita ayimuha ku isabukuru ye, mbere yo guhita ajya mu gitaramo.

Ati "Umwaka wakurikiyeho rero wa 2021 isabukuru ye yabaye ari muri gereza, ubwo mperuka kumuha impano mu 2020 nk’umwaka wa nyuma. Jay Polly yari umuntu ukunda gusabana n’abantu ku isabukuru ye. Ku munsi nk’uyu njyana ururabo ku mva ye kuko nawe yampamagaraga saa Sita z’ijoro nagize isabukuru!”

Bull Dogg yibuka Jay Polly nk’umuhanzi wamuteye ingabo mu bitugu mu ntangiriro y’urugendo rwabo dore ko byari bigoye.

Ati "Urwibutso mfite ku muvandimwe ni ubuzima n’ubucuti twagiranye. Nibuka cyane ibihe bigoye twanyuzemo nka Tuff Gangs, yambwiraga ko ibintu bizagenda neza kandi koko ibintu bimeze neza.”

Bull Dogg yahishuye ko Jay Polly atari wa muntu wahuruzaga abantu yagize isabukuru.

Ati "Iyo nabashije kujyamo hari kera cyane twari iwe mu rugo. Byari ibintu bisanzwe si nka bimwe by’ubu. Yashoboraga kuguhamagara mukicara mugasangira, bwa nyuma dusangira yagize isabukuru twari iwe nk'uko nanjye yajyaga ansura iwanjye tugasangira.”

Jay Polly yashyize itafari riragaragara kandi ryivugira kuri Hip Ho,p bikaba bivugwa n'abo baruhanye bagitangira gukora iyi njyana.

Bull Dogg ati "Umunsi nk’uyu havutse intwari y’Umuziki Nyarwanda. Kuva mu 2008 kugeza atabarutse yahirimbaniye iterambere rya Hip Hop Nyarwanda ari nayo mpamvu abaraperi bakwiriye kumuha icyubahiro. Nibuka ibihe byiza twagiranye n’amasomo yansigiye amperekeza mu buzima bwa buri munsi.”

Jay Polly yamamaye kuva mu 2008 binyuze mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na Bull Dogg, Green P, P FLA na Fireman.

Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 34 ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu Bitaro bya Muhima azize uburwayi butunguranye. Yasezeweho bwa nyuma ku wa 5 Nzeri 2021.

Indirimbo 10 zikwibutsa Jay Polly wagize uruhare rufatika mu guteza imbere Hip Hop