Uyu mukobwa iyo yivuga yiyita ‘A Bohemian’. Bisonanuye umuntu akenshi ufitanye isano n’ubuhanzi.

Chacha avuka mu muryango w’abana batandatu barimo abakobwa batatu. Yakuriye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Mu mashuri yisumbuye yize icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ahitwa College Marie Reine De La Paix Rwamagana na Institut Don Bosco Kabarondo.

Yakomereje ahitwa Lycee Saint Alexandre Sauli de Muhura i Gatsibo ahiga umwaka umwe mu ibaruramari n’icungamutungo, aho yavuye ajya kwiga mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda ryabaga ku Nyundo ubu risigaye riherereye i Muhanga.

Yabwiye IGIHE ko umuziki ari ikintu yakuze yiyumvamo ku buryo kuwukora bitaje ari impanuka, ahubwo muri rusange ubuhanzi bumurimo kandi yabimenye akiri muto cyane.

Ati “Nakuze nkunda umuziki. Nakundaga ubuhanzi muri rusange kuko nakundaga gukora ‘decoration’, kumva imiziki…niberaga mu buhanzi kuva kera nkiri umwana. Namenye ko nzaba umuhanzi mfite imyaka itanu. Hari ibintu byigeze kuza bya Rwandatel kera nko mu 2009, bari gushaka abantu bazasubiramo indirimbo ndibuka nagiyemo.”

Avuga ko hari abantu bo mu muryango we bagiye bakora ibintu byerekeye ubuhanzi bitandukanye, barimo na Agnes wamamaye mu ikinamico Urunana.

Ati “Mfite umuntu wo mu muryango wo kwa papa n’ubu akunda ibintu byo kuririmba, mfite n’undi mubyara wanjye, mama wanjye yandikaga indirimbo ndetse n’undi masenge ukina mu Urunana witwa Agnes. Ntekereza ko ari bamwe mu batumye nanjye nkurana impano yo kuririmba.”

Yavuze ko ubwo yajyaga kwiga umuziki nyina yabanje kubyamagana ariko se akamushyigikira cyane.

Chacha yavuze ko agisoza kwiga umuziki mu 2022, yabanje kwishakisha yivumburira inzira, ari na yo mpamvu yashyize hanze indirimbo mu 2023 hashize igihe arangije amasomo ye.

Iyi ndirimbo uyu mukobwa yayise ‘Mureke Abeho’ avuga ko yaturutse ku nshuti ye yashatse gukuramo inda bikarangira ipfuye.

Ati “Ni indirimbo nanditse ntarajya mu ishuri ry’umuziki. Nayanditse biturutse ku mukobwa wahuye n’ibibazo bakamutera inda akaza kungisha inama. Yatwaye inda twiga mu cyiciro rusange. Njye indirimbo nayikoze nyuma ashobora kuba yari umwana akagira ubwoba bw’iwabo agashaka gukuramo inda. Yapfuye atwite. Nayanditse tugisoza icyiciro rusange. Iwabo bamenye icyamuhitanye yitabye Imana.’’

Chacha Infurikeye mu gihe amaze mu muziki, amaze gukora indirimbo eshanu mu myaka itatu amaze mu muziki. Muri izo harimo “Mureke Abeho’’ yahereyeho, “Riding High” yakoranye na Ella Rings, “Intashyo” yahuriyemo na Fox Makare, “Hose” yakoranye na Bill Ruzima na Mike Kayihura ndetse na “Nshuti Yanjye’’ yahuriyemo na Bill Ruzima.

Reba indirimbo za Chacha Imfurikeye

Chacha Imfurikeye amaze imyaka itatu mu muziki mu buryo bw'umwuga
Chacha Imfurikeye avuga ko yatangiye kwiyumvamo umuziki akiri muto
Mu gihe gito amaze atangiye kumenyekana Chacha Imfurikeye amaze kugwiza igikundiro mu bamwumva