Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yasobanuye uko yabonye Kigali Fashion Week iheruka kubera mu Mujyi wa Kigali ndetse n’impamvu yatumye afata icyemezo cyo guhagarika ubufatanye.
Mu Ugushyingo 2025 ni bwo hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati ya John Bunyeshuri washinze Kigali Fashion Week na George Lugorobi uhagarariye LG Events, sosiyete yari yahawe inshingano zo gutegura iki gikorwa mu gihe cy’imyaka irindwi.
Nyuma y’umwaka umwe bayiteguranye, Bunyeshuri yavuze ko yamaze gusesa ayo masezerano kuko hari ibyo abona bitubahirijwe.
Yagaragaje ko abateguye Kigali Fashion Week batubahirije zimwe mu nshingano zabo zirimo kwishyura bamwe mu bakoze muri iki gikorwa.
Mu kugaragaza ko batubahirije inshingano zabo, yatanze urugero rw’umuntu witwa Samson wishyuye abanyamideli 80 bari batarabona amafaranga yabo.
Bunyeshuri kandi yavuze ko hari ibibazo bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga yavuye muri iki gikorwa, aho yemeza ko hanyerejwe arenga miliyoni 35 Frw.
Yavuze ko yanatunguwe n’uko abo bari barasinyanye amasezerano yo gukorana baje kumusaba kugura uburenganzira bwose bwo gutegura Kigali Fashion Week.
Ati "George yarampamagaye ambwira ko ashaka kugura Kigali Fashion Week. Naramubwiye nti ’naguhaye icyumba mu nzu yanjye none ushaka gutwara inzu yose? Wasaze!’ Ibyo byarandakaje cyane."
Nubwo bari baragiranye amasezerano y’imyaka irindwi, Bunyeshuri yavuze ko yari yarisigiye uburenganzira bwo gusuzuma imikorere yabo mu mwaka wa mbere, ku buryo yari kuyahagarika aramutse abonye bidatanga icyizere.
Yavuze ko yagerageje guhura n’abateguye iki gikorwa ngo basesengure uko cyagenze, ariko ntibyashoboka kuko ngo batitabaga telefoni zabo cyangwa ngo basubize ubutumwa yagiye abandikira.
Bunyeshuri yavuze ko abanyamategeko ba Kigali Fashion Week bandikiye ubuyobozi bwa LG Events babumenyesha ko niburamuka butitabye ubutumire mu gihe cy’iminsi 14, amasezerano azaseswa, ari na byo byaje kuba.
Ati "Kigali Fashion Week ni umutungo w’u Rwanda. Yahindutse igikorwa gifitiye igihugu akamaro kuko gihuriza hamwe impano z’urubyiruko. Kubera kuyubaha, sinzemera ko abantu bayikinisha. Nzayirwanirira kugeza ku ndunduro."
Uyu mugabo wari wemerewe 15% by’ibyinjijwe muri Kigali Fashion Week yavuze ko kuva iki gikorwa cyarangira nta mafaranga arabona, ndetse ko hari bamwe mu bagikozemo batarishyurwa batangiye gutekereza kugana inkiko.
Ati "Byose biri mu nzira z’amategeko. Sinshaka kubivugaho byinshi kuko byabangamira iperereza. Twatanze ikirego mu Rwanda no muri Uganda. Turashaka ko agezwa imbere y’ubutabera. Ntushobora kubangamira abantu ugahita ugenda nk’aho nta cyabaye."
Ku rundi ruhande, George Lugorobi uhagarariye LG Events yemeye ko habayeho ibibazo by’ubushobozi, ariko ashimangira ko ikibazo nyamukuru cyaturutse ku bantu bashakaga inyungu z’ako kanya aho kubaka umushinga urambye.
Yavuze ko igihe yinjiraga muri Kigali Fashion Week yari afite intego yo kuyigarura mu rwego rw’ibirori bikomeye by’imideli mu Rwanda, aho kuyibonamo inyungu zihuse.
Ati "Icyerekezo cyacu cyari ugukura Kigali Fashion Week ku rwego rwo kuba igikorwa cy’umunsi umwe gusa, ikaba urubuga rwagutse rw’iterambere ry’inganda z’imideli n’ubuhanzi, rutanga amahirwe ku badozi, abanyamideli, abahanzi, abafatanyabikorwa n’abandi."
George yavuze ko kuba Kigali Fashion Week yarabashije kongera kuba nyuma y’imyaka irenga umunani idategurwa byasabye imbaraga nyinshi n’ishoramari rikomeye.
Yongeyeho ko mu mwaka wa mbere wo kongera kubaka Kigali Fashion Week, inyungu atari zo zari zibashyize imbere, ahubwo ko icy’ingenzi cyari ugushyiraho urufatiro rukomeye rwazatanga umusaruro mu gihe kiri imbere.
Yagize ati "Ibikorwa nk’ibi bisaba gushorwamo amafaranga menshi mbere y’uko bitangira kwinjiza inyungu zirambye. Kuba byaragenze neza si ukuvuga ko byahise bitanga inyungu nyinshi."
George yavuze ko niba hari ibibazo by’imicungire y’amafaranga, bikwiye gukurikiranwa binyuze mu nzira z’amategeko, ariko ko yatunguwe no kubona amakimbirane yabo agezwa mu itangazamakuru mbere y’uko ashyikirizwa ubutabera.
Yanavuze ko ikibazo atari ukwegukana Kigali Fashion Week, ahubwo ko niba Bunyeshuri yifuza kongera kuyigenzura wenyine, hakwiye kubanza gukemurwa ibibazo byose bihari mu buryo bw’umwuga.
Kigali Fashion Week yari yongeye gutegurwa nyuma y’imyaka myinshi yabereye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 25-30 Gicurasi 2026.








Loading comments...
Leave a comment