Ibi yabivuze ku wa 14 Nyakanga 2025, mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yatangaje ko 52% by’abo bakiriye ari abakobwa.
Yagize ati “Tumaze kwakira umubare utari muto kuko tumaze kwakira abarenga 600 baje kwivuza indwara zo mu mutwe kandi baje ari ubwa mbere bivuje izo ndwara zo mu mutwe. Muri bo 52% ni abakobwa.”
Akomeza avuga ko abenshi bajyanywe ku ivuriro n’imiryango yabo cyangwa inshuti bityo ko umuryango Nyarwanda umaze kumva no gushishikarira kuvuza abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.
Dr Ndacyayisenga avuga ko ikibazo gihari ari uko abantu batumva ko abana na bo bashobora guhura n’ibibazo byo mu mutwe nyamara ari ikibazo gihangayikishije.
Ati “Ni ikibazo gikomeye ko uburwayi bwo mu mutwe bushobora kugera mu bana ntibinagaragare, abantu bakabona imyitwarire bakumva ko wenda ashobora kuba ari ikibazo cy’imico n’imyifatire ariko mu byukuri ari ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.”
Avuga ko niba umwana agaragaza imyatwarire irimo kudasinzira, amarangamutima arimo amahane, uburakari buje ako kanya nta mpamvu ibuteye, kubuza abandi amahoro, gushaka kwigirira nabi cyangwa kugirira nabi abandi, gutakaza ubushobozi bwo gukora ibyo yakundaga gukora, n’ibindi, ari byiza ko uwo mwana ajyanwa kwa muganga.
Ati “Niba umwana agaragaza ibimenyetso ababyeyi ni byiza kubona ko ibyo ari ibimenyetso mpuruza bagatangira kugana serivisi z’ubuvuzi bwo mu mutwe.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC, mu 2019, bwagaragaje ko umuntu umwe muri batanu aba afite ibibazo byo mu mutwe.
Mu rubyiruko bugaragaza ko ari umuntu umwe muri barindwi, na ho mu bana akaba umwe mu bana 10.
Kigali Mental Health Referral Centre yafunguwe muri Mutarama 2024, yunganira ibitaro bisanzwe bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera.






Loading comments...
Tanga igitekerezo