Kenny K-Shot umwe mu banditsi beza b’indirimbo akaba n’umuraperi ubikora neza yagarutse ku mushinga wo gushyira hanze umuzingo we wa mbere uzaba witwa Intare 2. Ni nyuma y'aho yari amaze imyaka irindwi ashyira hanze ‘EP’ zitandukanye.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na IGIHE, uyu muraperi yasobanuye ko amaze iminsi akora kuri uyu mushinga yizeye ko uzakirwa neza n’abakunda umuziki we.
Ati “Ndigutegura Intare 2 , Intare 1 yari Mixtape y’indirimbo 10. Mbivugiye aha ko Intare 2 ariwo mushinga mpugiyeho. Nahereye mu 2017 nshyira hanze EP.”
Kenny K-Shot ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda. Uyu musore w’imyaka 25 yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.
Uyu muraperi mu miririmbire ye yibanda ku njyana ya Trap na Drill Music akaririmba mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda.
Avuga ko afite gahunda yo guhindura imyumvire y’abantu bumva ko abahanzi b’Abanyarwanda bagomba kuririmba mu Kinyarwanda gusa.
Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Kenny K-Shot







Loading comments...
Tanga igitekerezo