Mu bihe bya vuba, abashakashatsi bavumbuye ko iri tsinda ryahoze ryunze ubumwe rizwi nk'inguge za Ngogo, rimaze imyaka umunani riri mu ntambara ikaze.

Ikibazo cyatangiye kugaragara bwa mbere muri Kamena 2015 ubwo ryacikagamo ibice bibiri bitandukanye, ibyo abashakashatsi bise itsinda ry'Iburengerazuba n'itsinda ryo Hagati.

Kugeza mu 2018, kwicamo ibice byabaye nk’ibishimangirwa, itsinda ry'Iburengerazuba ritangira kugaba ibitero byeruye ku itsinda ryo Hagati. Kuva mu 2018, abahanga mu bya siyansi batahuye ko habayeho ubwicanyi bugambiriwe 24 hagati y'aya matsinda.

Muri ibi bitero bikaze, itsinda ry'Iburengerazuba ryishe nibura inguge z’ingabo nkuru zirindwi n'ibyana 17 byo mu itsinda ryo Hagati.

Abahanga mu bya siyansi bizera ko aya mahano yatewe n'ibintu bitatu bikomeye byangije imibanire n'ubusabane bw'itsinda rigari.

Mbere na mbere mu 2014, ingabo nkuru eshanu n'ingore nkuru imwe zarapfuye ku mpamvu zitazwi, ibintu byatangije umwuka utari mwiza, imibanire itangira guhinduka.

Mu 2015, ingabo nshya iyoboye izindi [alpha male] yafashe ubutegetsi, bizamura ukudahuza kwinshi bibyara no gutangira kwicamo ibice.

Nyuma, icyorezo gikomeye cy'indwara y'ubuhumekero cyateye mu 2017 cyahitanye inguge 25, zirimo ingabo nkuru enye n'ingore nkuru 10, bishimangira umwuka utari mwiza mu zasigaye.

Magingo aya, abahanga mu bya siyansi bari kwiga kuri iyi ntambara imaze imyaka umunani. Iteye impungenge kuko inguge zifitanye isano ya hafi cyane mu by'uturemangingo fatizo n'abantu.

Aya makimbirane akomeye ashobora gufasha gusobanura uburyo intambara z'abantu bo hambere zadutse. Bishobora no gushimangira ko ugucikamo ibice gusa bishobora kwangiza sosiyete kabone nubwo nta gitekerezo cya muntu nk'idini, ubwoko cyangwa imyemerere ya politiki kibigizemo uruhare.

Inguge ubusanzwe zibana neza ariko abashakashatsi ntibaramenya imvano yo kwicana hagati yazo