Ni intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026 itangijwe na Israel yaje guterwa ingabo mu bitugu na Amerika.

Intambara imaze kugwamo abayobozi ba Iran benshi barimo Ali Khamenei wari umuyobozi w’ikirenga, Minisitiri w’Ubutasi wa Iran, Esmail Khatib, Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano ya Iran, Ali Larijani, umugaba w’ingabo za Iran (Revolutionary Guard Corps), zirwanira mu mazi, Alireza Tangsiri n’abandi benshi.

Uretse aba bayobozi n’abaturage bamaze kuhatikirira, kuko abarenga 1900 bamaze kwicwa barimo abagore n’abana barenga 450 nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Iran ibigaragaza, ikavuga ko abarenga ibihumbi 24 bamaze gukomerekera.

CENTCOM yavuze ko indege zayo zimaze gukora ingendo ibihumbi 11 ndetse imaze kwangiza ubwato bw’intambara bwa Iran burenze 150.

Intambara ya Ira ikomeje gufata indi ntera kuko n’Umutwe w’Aba-Houthis wo muri Yemen watangaje ko winjiye mu ntambara, ndetse utangirana no gurasa missile nyinshi kuri Israel biba ubwa mbere bibaye kuva intambara yatangira.

Mu itangazo uyu mutwe wavuze ko intego yawo mu gitero wagabye yari ukurasa site z’igisirikare cya Israel, ndetse uvuga ko uzakomeza kugaba ibindi bitero byinshi.

Aba-Houthis babarizwa mu cyo bise "axis of resistance" kibarizwamo n’indi mitwe ishyigikiye Iran nka Hezbollah yo muri Liban na Hamas yo muri Gaza, yose idacana uwaka na Israel. Ubu Aba-Houthis ni bo bagenzura inkengero z’Inyanja Itukura.

Aba-Houthis bateje impungenge cyane kuko nko kuva mu 2023 kugeza mu 2025, bagabye ibitero 200 ku bwato bwikoreye ibicuruzwa mu Nyanja Itukura, bangiza ubwato 30.

Ibigo binini bikora ubwikorezi bwo mu mazi byahagaritse gukoresha Inyanja Itukura yihariye 15% by’ubucuruzi bwifashisha amazi bwo ku Isi, bikajya kuzenguruka kuri Afurika y’Epfo.

Amerika imaze kurasa ahantu 11.000 muri Iran