Uyu munsi tugiye gukora ibilometero 17 tuvuye mu Mujyi rwagati twerekeze mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Ndera ahazwi nk’i Gasogi, agace kirahirwa n’abagatuye, hanyuma n’abataragaturamo bagashyugumbwa bashaka kwerekezayo.

Gasogi ni agace gakora ku tugari dutatu. Utwo ni Cyaruzinge, Rudashya na Bwiza. Mbere y’uko ukerekezamo, mu marembo uhasanga isoko ry’ahazwi nko ku Mulindi.

Mu kuzamuka werekeza ku musozi wa Gasogi, uhasanga amaduka y’ibicuruzwa bitandukanye n’ubushabitsi buba buri gukorwa mu kwiteza imbere kw’abahatuye.

Iyo ikomeje ugera ahazwi nko ku Ikona, iyi ni isantere isa n’aho ariyo yakanguye amaso y’abatuye i Gasogi mbere, kuko ari ho ibikorwa byinshi byaberaga mbere y’uko winjira muri karitsiye zaho zose.

Abenshi bamenye i Gasogi bikomotse ku kigo cy’amashuri cyitwaga Collège de l'Espoir de Gasogi. Iki cyari ikigo cy’amashuri yisumbuye cyari mu Kagali ka Cyaruzinge, ariko cyaje guhinduka kiba ikigo cy’amashuri abanza.

Gusa nubwo iki kigo cyari ikimenyabose kitagihari, ikigo cyitwa School of Tourism and Hotel Management of Gasogi – ES/TH Gasogi, cyahise kizamura urwego ndetse kiba kimwe mu bikomeye mu Murenge wa Ndera.

Abandi nabo bahamenye kubera Radio 1 na TV1 bya KNC usanzwe utuye muri aka gace. Uwavuga ko ari umwe mu bamamaje Gasogi ntiyaba abeshye. Guhera mu myaka irenga 10 ishize, nta munsi w’ubusa wakwira kuri Radio ye atavuze Gasogi.

Tukivuga ku bigo by’amashuri, biragoye ko wavuga Gasogi ugasiga ikigo cy’amashuri cya Hope Haven Christian School, ishuri ryashinzwe na Hollern Susan ari na we muyobozi waryo.

Hope Haven Christian School iri mu mashuri yihagazeho mu Rwanda, iherereye mu Kagali ka Rudashya, aho yafashije imiryango y’abarituriye guha uburezi abana babo nta kiguzi.

Muri uyu mwaka iri shuri ryo na Rwanda Coding Academy yahize andi mu gukora imishinga y’ikoranabuhanga rikoresha ‘robot’ n’ubwenge buhangano (AI), anatsindira guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga azabera muri Amerika no mu Busuwisi.

Iyo uhagaze ahirengeye ubona i Gasogi hari imiturire igezweho

Umuhanda wa kaburimbo wahinduye aka gace
Ikibazo cyari kibangamiye ab’i Gasogi cya mbere cyari umuhanda mwiza urinda icyondo mu gihe cy’imvura ndetse n’ivumbi mu gihe cy’izuba.

Umujyi wa Kigali wageneye aka gace umuhanda uturuka ku Mulindi ukagera i Kabuga, ukaba ugeze mu mirimo ya nyuma, aho nyuma ya kaburimbo hari gukorwa inzira z’abanyamaguru no gupfundikira inzira z’amazi.

Nyuma yo kubona uyu muhanda munini, akazi gasigaye kimukiye mu baturage batuye i Gasogi, aho bagombaga kwishakamo ubushobozi bwo kwikorera indi mihanda yo muri karitsiye.

Binyuze mu itsinda ry’abaturanyi bo muri Gasogi bishyize hamwe ryitwa ‘Reliable Family’, batangiye bafashanya mu mibereho ya buri munsi irimo gutabarana no gutwererana, batangiye kwishakamo iterambere.

Kayumba Fred, muhuzabikwarwa w’iri tsinda, yaganiriye na IGIHE agira ati “Twaravuze tuti ko leta iduhaye umuhanda, twe tuzawubyaza umusaruro gute tutavuye muri karitsiye zanduye ngo tuze kuwanduza? Icyo gihe twemeza ko dukora umuhanda ufite metero 800.”

Uyu muhanda uturuka mu isantere ya Cyaruzinge ukagera ku muhanda munini. Mu kuwubaka abaturage 75 bariteranyije batanga miliyoni 64 Frw, angana na 30% by’ayawutanzweho andi atangwa n’Umujyi wa Kigali kuko watwaye arenga miliyoni 202 Frw.

Mu gucanira wa muhanda, abaturage bishatsemo miliyoni 13 Frw yo gushaka amashanyarazi, abatekinisiye no kugura ‘transformateur’ ya miliyoni 7 Frw, amapoto n’amatara byo bitangwa nk’inkunga y’Umujyi wa Kigali.

Uyu muhanda urangiye hakozwe indi mihanda yinjira muri uyu muhanda abaturage bikoreye, aho abegereye umuhanda bagombaga kwitunganyiriza inzira zabo.

Imihanda ine imaze kujyamo kaburimbo n’amatara yo kuyicanira, buri umwe ukaba ureshya na metero 360. Amatara yatwaye hejuru ya miliyoni 12 Frw kuri buri muhanda. Bivuze ko amatara gusa yatwaye hafi miliyoni 50 Frw.

Umuhanda kandi iyo wangiritse abaturage bishakamo ubushobozi bwo kuwisana no gukurikirana imikoreshereze yawo.

Iyi mihanda yatumye i Gasogi hagenerwa imodoka rusange itwara abahatuye, cyane cyane abaturuka mu bice bya Remera na Kimironko, dore ko abenshi ari ho bajya gushakira amaronko.

Mu Kagari ka Cyaruzinge, ni ho hubatse iriba ryihariye rivomwaho amazi akoreshwa n’Uruganda rwa Inyange rutunganya amazi yo kunywa, rukanenga imitobe itandukanye.

Kuvuga umusozi wa Gasogi ukagenda utavuze Gasogi United FC, hari abagira ngo wavugaga indi Gasogi. Iyi kipe yashinzwe mu 2016, ijya mu Cyiciro cya Kabiri iguze izina rya Unity FC, bituma umwaka wa mbere iwukina yitwa Unity de Gasogi kuko yari itari yakabaye Umunyamuryango wa FERWAFA.

Iyi kipe yazamuye izina rya Gasogi, kuko benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bahamenye cyane bishingiye kuri iyi kipe, bigizwemo uruhare na Perezida wayo akaba n’umwe mu bayishinze, Kakoza Nkuriza Charles [KNC].

KNC kandi yagize uruhare mu iterambere ry’i Gasogi, dore ko hari abavaga ahandi bakajya kugorobereza mu Ijuru rya Gasogi, akabari kari karanditse izina.

Nyuma y’aka kabari, abatuye i Gasogi bamaze kunguka hoteli ebyiri harimo iyitwa Novaland Hotel n’iyitwa Mountain Blue, zombi zikaba zarahinduye isura y’aka gace.

Novaland Hotel iri mu byongereye ubwiza Gasogi

Ibibanza no gutura i Gasogi birakosha

Uwari kugera i Gasogi mu 2013 yari kugira ngo ari mu ntara, dore ko n’abatuye mu Mujyi wa Kigali batahatekerezaga cyane nk’ahantu ho gutura kuruta kuhakorera ubuhinzi cyangwa ubworozi.

Icyo gihe ikibanza gifite metero kare 300 kugeza kuri metero kare 700 washoboraga kukigura hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 3 Frw, ariko ubu kukibona wishyura hagati ya miliyoni 30 Frw na miliyoni 50 Frw, rimwe na rimwe kikaba gishobora no kugera kuri miliyoni 80 Frw ukurikije imiterere yacyo.

Ushaka kugura inzu yo guturamo i Gasogi yo mu bwoko bwa cadastre iri hagati ya miliyoni 70 Frw na miliyoni 150 Frw, naho gukodesha inzu nk’iyi hagati y’ibihimbi 300 Frw n’ibihumbi 350 Frw.

Iyi iba ari inzu ifite byumba bine, uruganiriro, aho gufatira amafunguro, igikoni cy’imbere mu nzu, ubwogero butatu imbere mu nzu, ubwiherero butatu, igikoni cyo hanze, parikingi n’ubusitani.

Inzu igeretse rimwe igurwa hagati ya miliyoni 150 Frw na miliyoni 200 Frw. Iyi ishobora kuba ifite ibyumba bine, uruganiriro, aho gufatira amafunguro, igikoni cyo mu nzu, ubwogero butatu buri kumwe n’ubwiherero, parikingi, ubusitani n’inzu yo hanze ‘annex’.

Nubwo iterambere rikataje muri Gasogi, abaturage bakomeje kugira ikibazo cyo kubura amazi, dore ko hari ibice bishobobora kumara n’iminsi ine bitarabona amazi yo gukoresha.

I Gasogi haracyari ibibanza byo kugura no kubakamo
Mu myaka 10 ishize ni bwo abaturage biyongereye muri Gasogi
Umusozi wa Gasogi uhuriweho n'utugari dutatu, ari two Cyaruzinge, Bwiza na Karubibi
Mu bice hafi ya byose bya Kigali, ahantu wagiye uyu munsi, iyo uhasubiye ejo usanga hari impinduka
I Gasogi uhasanga inyubako nshya zirimo izagenewe ubucuruzi
Inyubako z'ubucuruzi ziganje hafi y'umuhanda
Ahazwi nko 'Ku Ikona' hakorerwa ubucuruzi butandukanye
Inyubako yo 'Ku Ikona' iri mu zigeze i Gasogi vuba
Mu gihe imiferege y'amazi itarapfundikirwa, hashyirwaho uburyo abaturage bambuka
Umuhanda wa kaburimbo wari ukenewe cyane ku batuye i Gasogi
Ibikorwaremezo birimo na sitasiyo za lisansi biri kubakwa i Gasogi
ITS Kigali ni ishuri ryigisha Ikoranabuhanga n'iby'amahoteli n'ubukerarugendo riri i Gasogi
ITS Kigali ni ishuri ryubatswe i Gasogi mbere y'uko hagera iterambere
Akabari kitwa Ijuru rya Gasogi katumye benshi bamenya i Gasogi
Ushaka kwiga imodoka ntibigusaba kuva i Gasogi
I Gasogi hari inzu zigezweho nk'uko bimeze mu bindi bice byateye imbere i Kigali
Benshi mu batura i Gasogi bahitamo kubaka inzu zigeretse kugira ngo bajyanishe n'igishushanyo mbonera cy'umujyi
Ubishoboye ashyiraho n'ubusitani imbere y'inzu ye
Nubwo ari agace kari kuzamuka mu iterambere, hari ibice bikiri inyuma
Gasogi itangiye guhenda nk'ibindi bice byose by'Umujyi wa Kigali
Ahari ibisambu mbere ya 2013, ubu hari inyubako zigezweho
Abakora ubucuruzi butandukanye babaye benshi i Gasogi
Imyubakire igezweho ikomeje kuzamuka muri aka gace
Isoko riciriritse ritegereje kuvugururwa
Inzu zigezweho i Gasogi zishobora gukodeshwa hejuru y'ibihumbi 600 Frw
Abaturage biyubakiye umuhanda i Gasogi
Imihanda yo muri karitsiye z'i Gasogi yubakwa n'abaturage
Uyu ni umwe mu mihanda abaturage b'i Gasogi biyubakiye baranawucanira
Ababimenye kare bagiye gutura i Gasogi, dore ko Umujyi wa Kigali uri kwaguka
Abaturage bitunganyiriza imihanda igihe yangiritse
Inzu nyinshi usanga ku muhanda ziba zikorerwamo ubucuruzi
I Gasogi ni hafi y'Ikibuga cy'Indege cya Kigali
Iyo witegeye Gasogi usanga ari agace kihagazeho muri Kigali
Inzu nyinshi zubakwa ziba zishobora guturwamo n'umuryango urenze umwe
Abaturage batarikorera imihanda bagirwa inama yo kubikora
Inyubako zo gukodesha ku bifite uzisanga n'i Gasogi
Uburyo bw'imyubakire muri Gasogi buri mu bugezweho i Kigali
Imihanda imwe n'imwe y'i Gasogi iracyakeneye gutunganywa
I Gasogi haracyari ku rwego rwo guturwa na buri wese
Inzu zo guturamo ziri kuzamuka cyane muri aka gace
Ahatarubakwa henshi haracyari imirima ihingwa n'abaturage
I Gasogi hari mu hasigaye hatuwe cyane
Hari abahitamo kujya gutura mu nzu, bakazuzuza bazibamo
Ugize amahirwe yo kubaka i Gasogi yubaka mu buryo bugezweho
Aya ni amwe mu maduka akorerwamo ubucuruzi buciriritse i Gasogi
Ahari ibikorwa byo kubaka ntihatana n'amaduka acuruza ibikoresho by'ubwubatsi
Imwe mu mihanda idatunganyije ibangamira imigenderanire
Iyo ni imwe mu nzu zigezweho i Gasogi
Ushaka kubaka i Gasogi asabwa kubaka mu buryo bugezweho
Hope Haven Christian School ni kimwe mu bigo bigezweho mu Rwanda

Amafoto: Rusa Willy Prince