Iyo avuga urugendo rwe mu iterambere, Girinka iza mu magambo ye inshuro nyinshi kuko yamukuye ku cyavu, mu bukene bukabije agera ku iterambere nk’abandi.
Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyawanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ubworozi bw’inka bwari bwarahungabanye dore ko bwahereye ku nka 172.000 na zo ziganjemo iza gakondo. Mu 2000 izi nka zari zimaze kwiyongera zigera ku 755.123.
Iyo gahunda yatumye igihugu kizamura umubare w’inka Abanyarwanda boroye aho mu mwaka wa 2024 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabaruraga ko abaturage bo hirya no hino mu gihugu bari bamaze guhabwa inka 452.451 z’umukamo z’ubwoko butandukanye.
Muri izi nka harimo n’iza Mukarwego. Mu buhamya yahaye aborozi bo mu Karere ka Karongi bakoreye urugendoshuri i Gicumbi biga uko bakongera umukamo, yavuze ko uburyo yateye imbere kubera inka.
Mu 2016, Mukarwego n'umugabo we bari batunzwe no guhingira 1000Frw. Nyuma bahawe inka ya Girinka ayoroye ikajya ikamwa litiro imwe, arayigurisha aguramo indi na yo biba uko.
Byatumye ashyira mu bikorwa amahugurwa ya RDDP yahawe mu 2017 atera ubwatsi bugezweho bufasha kongera umukamo, bituma umukamo uva kuri litiro imwe ziba 15 ku munsi ku nka imwe. Umukamo wakomeje kuzamuka aho ubu ageze kuri litiro 50 ku munsi.
Ayo mata, Mukarwego wabyaye abana 10, yakuyemo ayo banywa mu rugo, akuramo amafaranga y'ishuri, agura umurima wa miliyoni 1,2Frw n'uwa miliyoni 2,4 Frw, ari na ko yongera umubare w'inka.
Ati “Uyu munsi nkama litiro 50 ku nka ebyiri. Navuye muri shitingi ngura ikibanza nubaka inzu ku muhanda, narihiye abana batandatu ishuri. Mfite intego yo korora inka 10 zikamwa.”
Mukarwego avuga ko abantu bafite inka zibaha umukamo muke bipfira mu kuzigaburira nabi, asaba aborozi kwita ku byo bagaburira inka bakazivangira aho kugabura urubingo gusa.
Mu Karere ka Gicumbi habarurwa inka ibihumbi 88. Ku munsi aborozi b'i Gicumbi bakama litiro zirenga ibihumbi 100 zifite agaciro ka miliyoni 40Frw.
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite avuga ko mu byafashije Gicumbi kuba akarere ka mbere mu kugira amata menshi harimo kororera mu biraro.
Ati “Nta nka zigipfa zitembye ku misozi kandi iyo inka izenguruka umukamo ugabanukaho 50%. Gicumbi ni akarere gahora gahehereye bituma aborozi bacu batabura ubwatsi mu mpeshyi. Gicumbi na Nyagatare bisimburana ku mwanya wa mbere mu kugira amata menshi kandi twe nta nzuri nyinshi dufite".
Mu mwaka wa 2025/2026 guteza imbere gahunda ya Girinka byarakomeje, aho biteganyijwe ko izakoreshwamo nibura miliyari 1 Frw muri uyu mwaka gusa.
Mu 2025 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko umusaruro w’umukamo mu myaka 14 wikubye inshuro eshatu, aho wavuye kuri toni 334.727 mu 2010 ukagera kuri toni 1.092.430 mu 2024, mu gihe amata umuntu anywa yavuye kuri litiro 37.3 agera kuri litiro 79,9 ku mwaka.







Loading comments...
Tanga igitekerezo