Karimpour ni umugore ufite inkomoko muri Iran kuko se ari Umunya-Iran naho nyina akaba Umurundikazi. Karimpour yakuriye i Burundi. Nyuma yo kurangiza amashuri yagiye gushakira ubuzima muri Iran.
Karimpour yabwiye IGIHE ko yaburiwe n’imiryango n’inshuti ariko akanga akagenda kuko yumvaga muri Iran naho ari iwabo ndetse ariho hari amahirwe menshi.
Ati “Natekerezaga ko Iran ari igihugu cyibohoye nk’ibindi bihugu byo muri Afurika, ariko sinigeze ntekereza ukuntu ari igihugu kigoye cyane cyane ku bagore, kuko n’ubwo umuryango wambujije naranze ndavuga nti ‘ngiye kugerageza naho ni iwacu’”.
Karimpour ageze muri Iran yamaze imyaka ibiri akorera ikigo gikomeye gikora ibijyanye no gutwara abantu (travel agency) ni bwo yaje kubona ko muri iki gihugu bigoye ko watera imbere cyane cyane uri umugore.
Asobanura ko muri icyo gihe uwo biteguraga kurushinga wabaga i Kigali ari we wamugiriye inama yo kuza gusura mu Rwanda, ndetse agahora amubwira amahirwe u Rwanda rutanga, kugeza ubwo afashe uwo mwanzuro bikarangira atuye i Kigali burundu.
Ati “ Nasubiye muri Iran mfata umwanzuro wo kwimukira mu Rwanda burundu, ndetse ntangira gutegura ubucuruzi bwanjye. U Rwanda nasanze rwarateye imbere ho imyaka 20 ugereranyije n’uko nari nduzi.”
Akomeza avuga ko yatunguwe n’uburyo serivisi zigenda kuko nyuma y’amezi atandatu gusa asuye u Rwanda yari amaze gushinga ikigo cye.
Ati “ Ibintu byose byari mu buryo, nta ruswa, ibintu byose biciye mu mucyo ndetse no gutangira ubucuruzi byakozwe mu buryo bworoshye, uhereye ku gushaka aho gukorera kugeza ku gutumiza ibicuruzwa mu Bushinwa no mu Butaliyani ibintu byose byarihuse.”
Karimpour avuga ko ibihe byamugoye ari ubwo yasubiraga muri Iran kuzana ibindi bikoresho no gutaha ubukwe bwo mu muryango, intambara yatewe n’amakimbirane hagati ya Iran na Israel igatuma aba agumye muri iki gihugu.
Asobanura ko ari byo bihe byamugoye cyane kuko nta tumanaho yari afite ndetse n’aho ariboneye, ashatse kuva muri icyo gihugu biragorana.
Ati “Icyo ni kintu cyangoye nk’umucuruzi, kuza gukora ubucuruzi mu Rwanda ntabwo ari byo byangoye ahubwo kuba muri Iran hari intambara.”
Persian Beauty Spa and Laser Center ni ikigo gikora ibijyanye n’ubwiza, birimo kuvura uruhu, kwita ku ruhu, massage n’ibindi.
Iki kigo cyatangiye muri Nzeri 2025, aho cyatwaye agera ku 45.000$ (arenga miliyoni 65 Frw).
Cyatangiranye abakozi bane ariko kubera ubwinshi bw’abakiliya babo, byabaye ngombwa ko bahita bongerwa bagera kuri 13.









Loading comments...
Tanga igitekerezo