{Intumwa y’imana Paul Gitwaza, uyoboye itorero rya Zion Temple Celebration Centre ku isi, ni umwe mu bavugabutumwa mpuzamahanga ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter, akarutangiraho ubutumwa bufasha buri wese.}
Kuri uru rubuga bigaragara ko adakunze gukoresha kenshi cyane, Intumwa Dr. Paul Gitwaza yagize ati: “Niba ibitekerezo byawe n’indoto zawe, n’ubumenyi bwawe byigireho, uzaba umuyobozi mwiza.”
Abakunze gukurikirana inyigisho z’iyi ntumwa Paul Gitwaza, haba mu rusengero cyangwa kuri Radio Authentique, benshi bemeza ko hari ubumenyi bamukuraho dore ko yibanda cyane ku buzima busanzwe.
Bamwe mu bakunze kumwandikira bakoresheje urubuga rwa twitter, bose bavuga ko bamukunze kandi bamushimira umurimo w’ Imana akora, bimwe mu bisubizo aha abamwandikira ni “Imana irakuzi kandi iragukunda, humura!” n’ibindi.
Abahanga bakunze kujya basesengura inzozi, n’ibyifuzo by’umuntu, bavuga ko iyo shyize ibitekerezo byawe ku cyo ushaka kuba cyo, byanze bikunze bigerwaho, ibi ariko mu bizera Imana bijyana no gusenga no kwizera ku byo utekereza (imigambi yawe).
Uretse kuba ubu butumwa Intumwa Dr. Paul Gitwaza akunze kugenera abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter, ntibufasha abakristo gusa ahubwo bunafasha uwo ari we wese kimwe n’abakora politiki.




Loading comments...
Tanga igitekerezo