{Umuvugabutumwa Christian Kalisa, yagaragaje ko Bibiliya yerekana uko “Imana ari yo buhungiro bwacu n'imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba” nk’uko biboneka muri Zaburi 46:2.}

Kuba Imana ihari kandi yiteguye ku turengera bituma hibazwa tuti “Ni nde wishingirijeho ubu cyangwa ejo hazaza? Ni hehe ushahakira imbaraga? Ni nde cyangwa ni iki gituma uryama ugasinzira mu mahoro?”

Twubaka amazu tukanashora imari mu mishinga kandi tukayishinganisha twirinda impanuka zose zazabaho. Na none kandi twita cyane kubuzima bwacu dukora siporo kugira ngo tugire amagara mazima, dukorera amafaranga tukazigamira ejo hazaza mu busaza.

Abenshi muri twe dukeneye kwiga icyo umuhanzi wa Zaburi yavugaga ariko dushobora kwakira uku kuri gusa ari uko twiyumvamo ubukene mu buryo bw’umwuka.

Mbere na mbere amahoro n’ubuhungiro ntibibonekera mu mitamenwa, ahubwo bibonekera mu Mana kandi ahantu twakura umutekano wuzuye ni mu Mana gusa.

Icya kabiri Imana no yo buhungiro bwacu, ntabwo azaba cyangwa ashobora kuba yaba ubuhungiro, ahubwo ni we buhungiro bwacu none aha igihe cyose. Imana ntijya iba kure yacu cyangwa ngo iduhane. Irikumwe natwe baba ababi n’abeza.

Umuhanuzi Yeremiya yageze aho agaragaza ko Imana itabera kandi ireberera buri wese ntawe irobanuye. Mu gice cya 12:1-2 hagira hati “Uwiteka we, iyo mburanye na we ni wowe ukiranuka nkundira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza? Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y’imitima yabo.”

Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu. Ese niyo buhungiro bwawe ni imbaraga zawe ? Ibintu wakwishingikirizaho bitari Imana ubitakaje ejo ese urumva wabyitwaramo gute?

Umuvugabutumwa Pasiteri Antoine Rutayisire, aherutse gutanga ubuhamya mu giterane kimwe aherutse kwigishamo avuga ukuntu mu ntambara yasize inzu ye ndetse n’ibindi byose yari atunze kandi yari yarakoreye igihe kinini.

Kuri we, dukwiye kwishingiriza ku Mana muri byose, kuko ibyo byamusigiye isomo rikomeye. Mbese utakaje ibyawe byose ejo Imana yasigara ari ubuhungiro bwawe ndetse ni mbaraga zawe?