{Minisitiri W'Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yashimiye amadini ko bahagurutse bakaza Iwawa mu guhindura urubyiruko ruhagororerwa rwahoze mu byaha bitandukanye, aho kera bategererezaga ko abanyabyaha bizana mu nsengero kwicuza ibyaha, ngo ibi abibona nk'ububyutse kuko benshi bahindutse.}

Ibi byatangarijwe ku Kirwa cy'Iwawa mu muhango wo gusezerera abana bagera ku gihumbi bagiye gutaha nyuma y'umuganda wo gutera igiti hamwe n'inzego zitandukanye zirimo iza Leta, izigenga n'amadini atandukanye.

Mu basezerewe, harimo 236 bahawe impamyabushobozi nk'abigishijwe n'Itorero rya ADEPR gusoma kwandika no kubara mu rwego rwo kubafasha dore ko kugira abanegihugu bajijutse ari kimwe mu bimenyetso by’iterambere nk'uko byatangajwe n'Umuvugizi wa ADEPR, Rev Sibomana Jean.

Mbarushimana Athanase uvuka mu Karere ka Gisagara, warangije kwiga Iwawa mu mwaka wa 2013, yagaragaje uruhare Itorero rya ADEPR ryagize ku buzima bwe.

Ati "Mu by'ukuri twese tuza twararanzwe n'imyifatire mibi, nanjye ni uko naje kuko naje ndi Sawuli mpinduka Pawulo. Ndashimira ikigo cya Iwawa kuko ibyo ngezeho ari ubumenyi nkikomoramo. Ndashimira ADEPR kuko nkiva hano nahise mpabwa akazi nkora ku ishansiye ya ADEPR iri ku Gisozi, ubu ndi umwubatsi kuko nabyigiye hano. Sinagiraga umuco, ariko narihannye ubu mfite umuco. Ndahembwa, maze kwiyubakira inzu."

Minisitiri w'Umuco na Siporo, Joseph Habineza, yashimye ko amadini yahinduye imikorere, ati "Ndashimira abo mu matorero kuko bahinduye uko bakoraga, baje aho abanyabyaha bari. Kera badutegererezaga mu nsengero ngo tuze kwicuza ibyaha. ubu ni ububyuke nk'uko mubyita. Ubundi umucuruzi agomba gushakisha umukiriya. Rubyiruko namwe, ntimuzasubire inyuma ahubwo muhindure abandi, nabo bave mu biyobyabwenge."

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Rosemary Mbabazi, yashimiye amadini kubw'uruhare mu gukumira, gusana, kugorora no gusubiza mu buzima bushya uru rubyiruko kuko leta itabyishoboza. Guhera 2012, Iwawa hamaze kunyura urubyiruko 5509.

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: ADEPR