Iyi miryango ibiri yubakiwe inzu, naho indi ihabwa za matela. Abaturage bishimira ko bizabafasha kurwanya umwanda.

Uwitoze Damascene w'imyaka 29 wo mu Murenge wa Nyabimata yatangaje ko ari ku nshuri ye ya Mbere agiye kurara kuri matora, ati"Imbaragasa zararaga zindya, mbese abana bane n'umugore mfite twirariraga hasi. Imbaragasa ibyazo birakemutse, nyuma y'imyaka 29 ndara mu birago, ndishimye cyane ngiye nanjye kujya ndara kuri matola nk'abandi."

Musabimana Gloriose w'imyaka 35 we yagize ati "Ubusanzwe ndara kuri matora nk'iyo nagiye kwa muganga. Nibatayitwara (Matola) nzashima Imana kuko Imana irimo isubiza ibibazo. Imbaragasa ziradutera ariko ubu imibereho yanjye ndizera ko igiye guhinduka. Abana banjye bagiye kujya barara kuri matola mu gitondo bajye kwiga banezerewe."

Uretse kuremera aba batishoboye, ADEPR yanatanze amafaranga miliyoni n'ibihumbi 800 agomba kwishyurira abaturage 500 ubwisungane mu kwivuza bo muri Karere ka Nyaruguru.

Mutuyemariya Christine ushinzwe Imari n'Ubukungu muri ADEPR yavuze ko nk’abakirisitu ari inshingano zabo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, akaba na byo ari ubutumwa bw’Imana.

Yagize ati "Harimo imbaraga mu kubaha Imana, mu kwiha agaciro, iyo wihaye agaciro uba ugahaye mugenzi wawe. Ntihazagire urwara ngo arembere mu buriri twebwe nk'abamenye Imana, tugomba kubafasha kubaho neza. Kubaha isaso (Matola) si ukubahereza gusa ngo fata. Izi matora zitanzwe mu miryango, tuzifate neza, twimakaze isuku mu nzu, mukarabe, mukarabye abana isuku ikemuke."

Andi mafoto