Umuhango wo kwimika Solange Masengo wahuriranye kandi n’uwo kwimika umuramyi Benjamin Serugo uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka Ben, aho aririmbana n’umufasha we Chance, na we wagizwe Pasiteri.
Ben yimitswe ndetse asigwa amavuta yo kuba umupasiteri wungirije mu Itorero rya FourSquare Kimironko. Undi wimitswe ni Umuyobozi wa Alarm Ministries Justin Rushikama.
Uretse aba kandi, hanasengewe abapasiteri barimo Noel Nkundimana na Rene Bigaraba bazakorera muri Paruwasi y’Itorero mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihe Mathieu Gatungo, Athanase Gasana na Eugenie Mukabutera bazakorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri iri torero kandi hanasengewe abavugabutumwa batandukanye bazajya kuvuga ubutumwa hanze y’igihugu barimo Ev. Huduma James, Alice Nkunda na Scovia Muzirankoni.
Mu kiganiro Solange Masengo aherutse kugirana na IGIHE yavuze ko yishimiye intambwe Imana yamuteje akagirirwa icyizere cyo gusengerwa.
Yagize ati “Maze imyaka irenga 15 nkorera Imana hamwe n’umutware wanjye nshyigikira umuhamagaro yamuhaye. Kuba Imana yahisemo ko nimikwa nk’umushumba ni andi mahirwe nongerewe yo kuyikorera mu muhamagaro noneho dusangiye.’’
Foursquare Gospel Church yageze mu Rwanda mu 2005, ifite icyicaro ku Kimironko mu Karere ka Gasabo. Ikorera mu Rwanda hose aho ifite amatorero arenga 30.
















Loading comments...
Tanga igitekerezo