{Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2014 i Kigali, hakozwe urugendo rw’Ibyiringiro rwakozwe n’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura igiterane ngarukamwa kizwi nka ‘Rwanda Shima Imana’.}

Nyuma y'urugendo habayeho kuganira ku ijambo ry'Imana no gutanga ubutumwa bwihariye.

Uru rugendo rwari kwizihiza Kubaho, Kudaheranwa n’agahinda no kugira ibyiringiro, rwabereye mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Aha hakaba hakoreshejwe imihanda itatu ariyo: umuhanda wa Kanombe aho abarenga 2000 bahagurukiye i Kanombe ku nzu ndangamurage y’Ingoro y’Abaperezida werekeza kuri Stade Amahoro i Remera; hari umuhanda wa Kicukiro werekeza kuri Stade aho abantu barenga 300 bahagurukiye k’umurenge wa Niboye bibuka aho amahanga yatereranye abanyarwanda; hamwe n’umuhanda wa Kimihurura abantu barenga 600 bahagurukiye ku ngoro y’Inteko ishinga amategeko mukwerekana ugutabarwa n’igikorwa cyo gutangira guhagarika Jenoside kuko hari hari abasirikare ba RPF bose bakaba berekezaga kuri Petit Stade. Bakaba bagenda baririrmba bashima Imana yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko twabitangarijwe na Bishop Enock Dusingizima umuvugizi wa Rwanda Shima Imana 2014, kimwe mu bikorwa bya Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E. Plan, ni uru rugendo bise “Urugendo rw’Ibyiringiro” (Walk of Hope) rwakozwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avuga ko bazakomeza kugenda hirya no hino batanga ubutumwa bwo kwigisha gusaba imbabazi no gutanga imbabaza, banasesengura amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda n’amateka yaranze itorero.

Bishop Enock yatangaje ko tariki ya 17 Kanama 2014 aribwo Rwanda Shima Imana 2014 kizaba mu Rwanda ndetse hakazaba hari na Pastor Rick Warner.

Urugendo rwasozerejwe muri Petit Stade i Remera ahabereye igiterane kitabiriwe n’Abayobozi n’abandi banyacyubahiro n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, ndetse habera no gutanga ubuhamya n’ibihangano by’abahanzi batandukanye biratambuka.

Muri uyu muhango hari abashyitsi b’Imena barimo Minisitiri w’umutabera Bwana Busingye Johnson, Pasiteri Mark Zshech uyobora Hope Global akaba n’umugabo w’umuhanzi w’icyamamare wo muri Australia Pastor Darlenne Zchech n’abandi.

Rev. Pastor Edouard Karangwa akaba yatanze ubuhamya hamwe n’umufasha we, dore ko bashakanye badahuje ubwoko, muri uyu muhango akaba yavuze uko banyuze mu buzima bukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi dore ko we yanyuze muri ibyo bihe kandi akabiboneramo ubuhamya bw’amateka buvuye ku Mana.

Mu ijambo ry’Imana ryavuzwe na Bishop John Rucyahana akaba yagarutse ku nshingano z’itorero, aho yabwiye abayobozi b’amadini kubwiriza Abanyarwanda ijambo ry’Imana kandi bakajya bavura ibikomere abanyarwanda bafite banahereye ku mateka y’ibyoAabanyarwa banyuzemo.

Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E. Plan ni umuryango wa gikirisitu watangijwe mu Rwanda biturutse k’ ubucuti bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME na Rev. Dr. Rick WARREN w’Itorero Saddleback muri Leta Zunze Ubumwe za Ameriak, hagamijwe kubaka Igihugu Kigendera ku Ntego no kugira uruhare mu iterambere ry’uburyo bwuzuye k’ubufatanye bw’Amatorero, inzego za Leta n’abikorera.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru Honorable Busingye Johnson, Minisitire w’umutabera akaba yagarutse k’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko ubundi ari umuhamagaro w’itorero, ko Leta yagombye gufatanya n’itorero kugirango aba Pasiteri bigishe ubumwe n’ubwiyunge.

Akaba yanavuzeko iki ari igihe cy’itorero ko rikora rigatanga umusanzu n’uruhare mu kubaka igihugu.

Rwanda PDM/P.E.A.C.E. Plan ni ihuriro ry’Amatorero ya Gikristu yibumbiye mu Mpuzamatorero za Gikristu zitandukanye arizo: Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda (CPR); Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (Alliance Evangélique du Rwanda (AER); Provensi y’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (PEAR); n’Urugaga rw’Amatorero y’Abavutse Ubwa Kabiri n’Imiryango ya Gikristo mu Rwanda (FOBACOR).

Iki gikorwa cyari kitabiriwe.