{ Komite y’Abunzi, ni urwego rushinzwe kunga ababuranyi igihe cyose mbere y’uko bashyikiriza urukiko ruburanisha mu rwego rwa mbere ibirego. }

Umurimo w’abagize Komite y’Abunzi, ni umurimo w’ubwitange udahemberwa. Ku rwego rw’Akagari kimwe no ku rw’Umurenge, Komite y’Abunzi iba igizwe n’abantu 12 b’inyangamugayo, bose bagomba kuba batuye mu Kagari no mu Murenge, bitewe n’Urwego barimo, kandi bazwiho ubushobozi bwo kunga.

Batorwa n’Inama Njyanama y’Akagari cyangwa iy’Umurenge, bitewe n’urwego barimo. Mu bantu batari abakozi bo mu nzego z’ibanze cyangwa se z’Ubutabera, batorerwa igihe cy’imyaka 5 gishobora kongerwa.

Abagize Komite y’Abunzi, bagomba kuba barimo nibura 30 b’abagore.

Ububasha bwa komite y’abunzi:

{ a. Ibibazo by’imbonezamubano }

Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari ifite ububasha bwo gusuzuma ibibazo by’imbonezamubano byose byerekeranye n’ibi bikurikira;

1. Amasambu n’indi mitungo itimukanwa iyo agaciro kabyo katarengeje miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, ikibazo kiba kigomba gukemurirwa mu rwego rw’abunzi.

2. Amatungo n’indi mitungo yimukanwa, iyo agaciro kabyo katarengeje miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda.

3. Kutubahiriza amasezerano iyo ikiburanwa kitarengeje miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda, ibyo ariko ntibireba amasezerano y’ubutegetsi bwa Leta, ay’ubwishingizi n’ay’ubucuruzi.

4. Kutubahiriza amasezerano y’umurimo yakozwe hagati y’abantu ku giti cyabo, iyo afite agaciro kari hasi y’ibihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda;

5. Ibibazo by’umuryango, uretse mu gihe igisabwa ari ugufata icyemezo ku irangamimerere ry’abantu.

6. Izungura, iyo ikiburanwa kitarengeje miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’ u Rwanda.

{ b.Ibibazo nshinjabyaha }

Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari, ifite ububasha bwo gusuzuma ibibazo bishingiye ku byaha bikurikira:

1. Gukuraho cyangwa kwimura imbibi z'ubutaka n’ibibanza;

2. Konesha cyangwa konona imyaka ku buryo ubwo ari bwo bwose iyo ibyoneshejwe cyangwa ibyonwe bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

3. Gutukana;

4. Gusebanya, uretse igihe bikozwe n’ibitangazamakuru;

5. Kwiba imyaka cyangwa ibihingwa bikiri mu murima, mu gihe iyo myaka cyangwa ibihingwa byibwe bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

6. Ubujura bworoheje iyo icyibwe kitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

7. Guhishira ibintu bikomoka ku bujura bworoheje, iyo icyibwe kitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

8. Ubujura, ubwambuzi cyangwa ububeshyi bugizwe n’umwe mu bashakanye abigiriye mugenzi we, umupfakazi mu byasizwe n’uwo bashakanye wapfuye, umuntu mu by’abo akomokaho, umubyeyi mu by’abamukomokaho cyangwa undi muntu wo mu bashyingiranywe bari ku rwego rumwe;

9. Ubuhemu, iyo ikiburanwa kitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

10. Gutora ikintu kimukanwa cy’undi cyangwa kukibona ku buryo bukugwiririye, ukakigumana cyangwa ukagiha uteri nyiracyo ku bw‟uburiganya, iyo icyo kintu kitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

11. Kwica cyangwa gukomeretsa bikomeye utabigambiriye amatungo cyangwa inyamaswa by’undi, iyo ayo matungo cyangwa inyamaswa byishwe cyangwa byakomerekejwe bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

12. Gusenya no konona ibintu by’abandi utabigambiriye, iyo ibyo bintu byashenywe cyangwa byononwe bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda;

13. Guhutaza umuntu ku buryo ubwo aribwo bwose cyangwa kumutera ku bushake imyanda cyangwa ikindi cyose gishobora kumwanduza, ariko bitamuviriyemo gukomereka cyangwa ububabare ubwo ku mubiri.

Mu byerekeranye n’ibibazo mbonezamubano bivugwa haruguru, Abunzi bitabazwa gusa iyo uregwa n’urega batuye cyangwa babarizwa mu ifasi Komite y’Abunzi ikoreramo.

Nta na rimwe Komite y’Abunzi ishobora kugezwaho ibirego birimo Leta, inzego zayo cyangwa imiryango n’ibigo bifite ubuzima gatozi byaba ibya Leta cyangwa ibitari ibya Leta.

Imikoranire y’inzego z’umutekano n’Abunzi

Bitabangamiye ibiteganywa mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjacyaha:

1. Iyo Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha bumenye ikorwa ry’icyaha, bubyibwirije cyangwa se buregewe n’uwakorewe icyaha kiri mu bubasha bwa Komite y’Abunzi, kivugwa mu ngingo ya 9 y'iri tegeko ngenga, bukora inyandiko mvugo y’iperereza, bukayishyikiriza Komite y’Abunzi yAkagari k’aho icyaha cyakorewe cyangwa aho ushinjwa icyaha afatiwe cyangwa aho atuye.

2. Kugira ngo ishobore kuzuza inshingano zayo, iyo bibaye ngombwa, Komite y’Abunzi ishobora kwifashisha mu mirimo yayo, inzego z’umutekano zitegetswe kubyubahiriza, by’umwihariko iz’Ubugenzacyaha n’iz’Ubushinjacyaha.

3. Inzego z’umutekano zishobora kwitabazwa n’uwakorewe icyaha, ubifitemo inyungu n’undi wese wamenye uwakoze icyaha kiri mu bivugwa mu ngingo ya 9 y'iri tegeko ngenga kugira ngo ukekwa ashyikirizwe Abunzi.

Mu gihe inzego z’umutekano zitabajwe ku byaha bivugwa mu ngingo ya 9 y'iri tegeko ngenga, ikiburanwa cyafashwe kijya mu maboko y’ubugenzacyaha, Inteko y’Abunzi igaterana idategereje umunsi isanzwe yumviraho abagiranye ibibazo.

Agaciro k’icyemezo cyafashwe n’Abunzi

Icyemezo cyafashwe n’Abunzi kikemerwa n’ababurany,i gifatwa kuri bo nk’amasezerano bumvikanyeho, ariko adashobora kuba yakwitwazwa ku bandi bantu batarebwa n’icyo kibazo.

Ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe n’Abunzi

Icyemezo cyafashwe n’Abunzi, gishobora kubahirizwa ku bwumvikane, bisabwe n’urebwa n’icyo kibazo ubifitemo inyungu.

Iyo umwe mu bafitanye ikibazo yanze kubahiriza icyemezo cyafashwe n’Abunzi, umuburanyi bibangamiye ashobora gusaba ko gishyirwa mu bikorwa ku gahato.

Icyemezo cy’Abunzi ku byaha bitavuzwe haruguru nta gaciro kigira ku buryozwacyaha, keretse kuba cyakwifashishwa n’Ubushinjacyaha nk‟ikimenyetso ku byo ukekwaho icyaha akurikiranyweho.

Kuregera Komite y’Abunzi

Ufite ikibazo ashaka ko gikemurwa na Komite y’Abunzi agishyikiriza, mu mvugo cyangwa mu nyandiko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari cyangwa umusimbura we, akacyandika mu gitabo cy’ibibazo bishyikirizwa Komite y’Abunzi.

Umunsi yashyikirijwe ikibazo yuzuza impampuro zisobanura mu ncamake imiterere y’ikibazo akazishyikiriza Komite y’Abunzi kugira ngo itumize ufitanye ikibazo n’uwagitanze, kandi igene ahantu, umunsi n’isaha ikibazo kizasuzumirwaho.

Kujuririra icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari

Umwe mu bafitanye ikibazo utemeye icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi ku rwego rw’Akagari, ashobora, mu gihe kitarenze ukwezi uhereye ku munsi yashyikirijweho icyemezo cy’Inteko cyanditse, kujuririra Komite y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge.

Umunyamabanga wa Komite y’Abunzi ntarenza iminsi 5 ataramenyesha abafitanye ikibazo icyemezo cya Komite y’Abunzi cyanditse, uhereye ku munsi yagishyikirijweho na Komite y’Abunzi.

Abafitanye ikibazo ntibemerewe kurenza iminsi 15 uhereye ku munsi icyemezo cyanditse cyabonekeye, bataraza kugifata. Muri cyo gihe, igihe cyo kujurira gitangira kubarwa.

Mu bujurire, Komite y’Abunzi ku rwego rw’Umurenge isuzuma gusa ingingo urega anenga ku cyemezo cyafashwe n’Abunzi, kandi atigeze yemerera imbere yabo.
Kujuririra icyemezo cya Komite y’Abunzi cyafashwe ku rwego rw’Akagari ntibitangirwa igarama.

Umwe mu bafitanye ikibazo utishimiye icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi yo ku rwego rw’Umurenge ashobora, mu gihe kitarenze ukwezi uhereye ku munsi yashyikirijweho icyemezo cy’Inteko cyanditse, gushyikiriza ikirego Urukiko rw’Ibanze rukakiburanisha mu mizi yacyo ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma.

Kuregera icyemezo cya Komite y’Abunzi mu Rukiko rw’ibanze bikorwa habanje gutangwa amagarama.

Ingingo zumvikanyweho n’abafitanye ikibazo imbere y’Abunzi ntizishobora kuregerwa mu Rukiko rw’Ibanze.

Urega agomba, mu gihe atanga ikirego mu rukiko rw’Ibanze, gutanga na kopi y’inyandikomvugo yakozwe n’Abunzi.

Iyo bitabaye ibyo ikirego cye nticyakirwa n’umwanditsi w’Urukiko. Urukiko rwaregewe rusuzuma gusa ingingo urega anenga ku cyemezo cyafashwe n’Abunzi kandi atigeze yemerera imbere yabo.

Urwego rw'abunzi rujyamo abakorerabushake b'inyangamugayo ariko barahirira kutazahemuka
Abunzi baca urubanza rwunga bamwe mu baturage bari bafite icyabashyamiranyije
Igitambaro cyirimo amabara y'ibendera ry'u rwanda niwo uranga abunzi iyo bari gukora inshingano z'ubwitange bemeye

Grace Mugiraneza Ubaruta, Umunyeshuri mu mategeko

[email protected]